Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ bihereranye bemeza u Rwanda nk’igihugu kizakira inama itaha y’uyu muryango.
Babyemeje ubwo basozaga iyi nama kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018, nyuma y’iminsi itanu yari imaze ibera mu nzu w’Umwamikazi Elizabeth, i Londres mu Bwongereza.
Uzaba ari umwanya mwiza ku Rwanda wo gushimangira ubunararibonye mu kwakira inama zikomeye ku isi, nyuma y’imyaka igera ku 10 ruri ku isonga mu kunoza no mu migendekere myiza y’inama rwagiye rutegura.
Harabura imyaka ibiri ngo iyi nama iteranire i Kigali, ariko se ni iki wamenya kuri uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose?
Dore ibintu birindwi ushobora kuba utari uzi kuri uyu muryango washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu ikomeye ku isi, u Rwanda rwatangiye kugiramo ijambo mu myaka umunani gusa rumaze rwemerewe kwinjiramo:
1. Agahigo gashya ku Rwanda
Bifashe u Rwanda imyaka Icyenda gusa kugira ngo rwakire inama ya Commonwealth (CHOGM), ari nayo myaka rwari rumaze muri uyu muryango. Iki gihe nicyo gito ugereranyije n’icyo ibindi bihugu byagiye byinjiramo nyuma byakoresheje ngo biyakire.
Inama u Rwanda ruzakira ni nayo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka igera kuri 12 nyuma ya Uganda yayakiriya mu 2007.
2. Ibuhugu bigize Commowealth byikubiye 1/3 cy’abatuye isi
Abaturage batuye ibihugu 53 bigize uyu muryango bose hamwe bakabakaba muri miliyari 2.4 ugereranyije n’abatuye isi babarirwa muri miliyari 7.4. igitangaje ni uko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 30, bivuze ko ari umuryango ufite amaraso akiri mashya.
3. Ibihugu byose biwugize si ko byakolonijwe n’Abongereza
U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri kinjiye muri uyu muryango kitarakolonijwe n’u Bwongereza ndetse nta n’ikindi cyabihuzaga, nyuma ya Mozambique yabanje kwinjiramo bwa mbere mu 1995.
Gusa uko ibihugu bishya byaje hari n’ibyagiye bivamo nka Zimbabwe, nyuma y’aho mu 2003 ihagarikiwe kubera Robert Mugabe yashinjwaga uburiganya mu matora.
Pakistan nayo yahagaritswe mu 1999 kubera leta yari iriho yashinjwaga guhirika ubutegetsi bwariho, ariko yaje kongera gusubizwamo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri.
Afurika y’Epfo yirukanywe muri uyu muryango mu 1961 nyuma y’uko ubutegetsi bwariho bakoreshaga politiki y’ivangura izwi nka “apartheid”. Iki gihugu cyaje gusubira muri uyu muryango mu 1994.
Igihugu giheruka kwikura muri uyu muryango ni ibirwa bya Maldives byasabye kuvamo mu 2016.
4. Umwamikazi w’u Bwongereza ayoboramo ibihugu 16
Biratangaje kumva umuyobozi w’ikindi gihugu ayobora n’ikindi ariko ni ko bimeze. Umwamikazi Elizabeth niwe muyobozi mukuru w’ibihugu 16 bigize uyu muryango. Ni ukuvuga ko yungirizwa na Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe ukora akazi ka buri munsi.
Ibyo bihugu byinshi bigizwe n’ibirwa ni Antigua na Barbuda, Australia, Bahamas, Barbados, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines, Solomon Islands, Tuvalu ubwami bw’u Bwongereza (UK).
Ibihugu bitandatu bisigaye bifite ubwami bwabyo bubiyobora naho 31 bisigaye bikaba ari repubulika ziyoborwa na baperezida.
5. Ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza muri Afurika.
Ibihugu birindwi mu icumi bifite uburinganire hagati y’abagore n’abagabo buri hejuru, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahari ni ibyo mu muryango wa Commonwealth.
Muri Afurika yose kandi ibihugu birindwi bya mbere bifite imiyoborere myiza ni ni ibyo muri uyu muryango usanzwe ufite indangagaciro zo kwimakaza imiyoborere myiza, uburinganire no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Muri ibyo bihugu byose muri ibyo byiciro uko ari bibiri u Rwanda ruri mu myaka y’imbere.
6. Uyu muryango ni mugali kurusha uko ubikeka
Ibihugu bigize Commonwalth ubishyize ahantu hamwe byaba byihariye 1/4 cy’ubutaka bwisi.
Canada niyo ifasha uyu muryango kugira ubuso bunini kuko n’ubundi isanzwe ari igihugu cya kabiri kinini ku isi.
Ibihugu n’u Buhinde na Australia nabyo ni ibihugu bisanzwe ari binini ku isi byose bigira uruhare mu kwagura ubuso bw’uyu muryango.
Gusa Commonwealth ifite ibindi bihugu bifite ubuso buto butangaje. Muri byo harimo ibirwa nka Nauru bihereye mu Nyanja ya Pacific, Samoa, Tuvalu na Vanuatu, Dominica na Antigua na Barbuda bihereye muri Caraibes.
Umuntu ntiyabura kwemeza ko u Rwanda narwo ruri mu bihugu bito bigize uyu muryango.
7. Commonwalth yahoze yitwa “British Commonwealth”
Uyu muryango washinzwe ahagana mu kinyejana cya 20 ariko mu 1949 nibwo wavuguruwe, hatangira kurebwa inyungu rusange z’abawugize ari nabwo bahise bakuraho ijambo “British” mu rwego rwo kwirinda ko byagaragara nk’ubukoloni.
Ikindi gitangaje ni uko kuva uyu muryango washingwa umaze kuyoborwa n’abantu babiri gusawami George wa Kane n’Umwamikazi Elizabeth wa Kabiri ari nawe uriho ubu.
Ariko ntibivuze ko ari itegeko ko uyoborwa n’uturutse mu bwami bw’u Bwongereza. Gusa byitezweho ko Igikomangoma William ari we uzaba umuyobozi wawo wa gatatu namara kuba Umwami w’u Bwongereza.
8. Hari abakeka ko u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth rwishongora ku Bufaransa. OYA
Kugira ngo u Rwanda rwinjire muri uyu muryango ntago byari byoroshye nk’uko umuntu yabitekerezaga.
Akanama kabirshinzwe kagiye kabanza kurwangira kenshi karusaba kubanza gukemura bimwe mu bitaragendaga neza, cyane cyane ko nta gihe kinini rwari rumaze ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda ntirwacitse intege kuko rwagerageje gukemura ibyo rwasabwaga byose, bihurirana n’inzira y’iterambere ridaheza bose rwari rwarihaye, maze nyuma y’imyaka igera kuri 15 ruza kwemererwa.
Minisitiri Louise Mushikiwabo, icyo gihe wayoboraga Minisiteri y’Itangazamakuru, yatangaje ko u Rwanda rwasabye kwinjira muri uyu muryango rukurikiye amahirwe rwahabonaga.
Yagize ati "u Rwanda rwiteguye kwakira amahirwe mu by’ubukungu, politiki, umuco n’andi yose uyu muryango utanga."
9. U Bwongereza bwihariye igice kinini cy’ubukungu bw’uyu muryango
Ntibitangaje ariko umuntu ntiyabura kubikomozaho ko u Bwongereza ari cyo gihugu gikungayahe muri uyu muryango. Gusa hari ibindi bihugu bibuyingayinga nk’u Buhinde na Canada.
By’umwihariko u Buhinde bukaba bushobora kujya ku mwanya wa mbere bitewe n’umuvuduko bufite mu iterambere.
Imibare iheruka ya 2017 ku bukungu bw’imbere mu giihugu (GDP) uko buhagaze, u Bwongereza bwazaga ku isonga na miliyari 2.496 z’amadolari, u Buhinde bugakurikira na miliyari 2.454 na Canada ikaza ari iya gatatu na miliyari 1.600.
Uyu muryango kandi ufite ibihugu bikennye cyane nka Tuvalu ibarirwa muri miliyari 0.036, Nauru ibarirwa muri miliyari 0.114 na Kiribari ibarirwa muri miliyari 0.173.
10. Commonwealth nayo ifite ba mukeba
Ba mukeba bakomeye b’umuryango Commonwealth tutagomba kwibagirwa barimo “Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Hari kandi n’undi muryango ugizwe n’ibihugu byahoze bikoronizwa na Leza zahoze zunze Ubumwe z’Abasoviets witwa “Commonwealth of Independent States” washinzwe mu 1991.
Inkuru zijyanye na: CHOGM RWANDA 2021
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku myiteguro ya CHOGM
- Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho mu Rwanda yatangajwe
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa
- Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth
- Abakora muri Hoteli zizakira abazitabira #CHOGM2021 bakingiwe #COVID19
- Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yaje kureba aho imyiteguro ya #CHOGM2021 igeze
- Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’imyiteguro ya CHOGM 2021 mu Rwanda
- U Rwanda na Commonwealth bemeje itariki y’inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali
- U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth - Prof Shyaka
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe
- I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto)
- Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM
- Amafoto: Kigali irimo kurimbishwa mu kwitegura inama ikomeye ya CHOGM
- CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda
- Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
- U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020
Ohereza igitekerezo
|
niyihe nyungu ibihugu biri muri uwo muryango bikuramo,usibye ubwongereza ,canada na india ibindi byose bisigaye ni bikene ubwongereza ntacyo bibumarira kandi urebye neza wasanga hari nu musanzu ibihugu bitanga ku mutngu kamere.ni systme yo gukomeza gukoroneza ibihugu bito.
Mbega byiza weeee iri nishema kurwanda pe,gusa twizereko uriya muhanda uva kuri Yamaha kinamba gukomeza nyarutarama kimironko iyi nama izaba uyu muhanda bawaguye kuko bayobozi mushinzwe ibikorwa remezo byareta mwiboneyeko iyo habaye inama nkizi twebwe abanyarwanda duhura nibibazo biterwa numubyigano wamamodoka murakoze
Umwamikazi wa UK ni igihangange.Ategeka ibihugu 53,barimo abaturage 2.4 billions/milliards.Bihwanye na 1/3 cy’abantu batuye isi.Ikindi kandi agategeka idini ya Anglican Church ku isi yose.Nubwo bimeze gutyo,Yesu niwe imana izaha gutegeka isi yose mu myaka iri imbere nkuko ibyakozwe 11:15 havuga.Hanyuma ayihindure paradizo.Niba wifuza kuba muli iyo paradizo,shaka imana cyane aho guheranwa n’ibyisi gusa.Soma 1 Yohana 2:15-17.