Dore umutetsi kabuhariwe w’ibiryo byo ku Muhanda
Ahantu hitwa Muthu Dosa Corner i Dadar muri Mumbai hamaze kumenyekana kubera “Rajnikant Style Dosa.”
Uwo mugabo ukora dosa azwi cyane kubera umuvuduko n’uburyo aterura, akata kandi akohereza dosa ku isahani nk’aho ari filimi ya Rajinikanth. Ni ho havuye izina “Rajnikant Style.”
Dosa ni ibiryo byo mu Buhinde bikomoka cyane mu majyepfo y’Igihugu. Iba imeze nka capati nini oroheye, igakorwa mu ifu y’umuceri n’ibishyimbo bya lentilles (urad dal) byabanje gutarwa (fermentation).
Rajinikanth ni umukinnyi wa filimi w’ikirangirire cyane mu Buhinde, cyane cyane muri cinema zo mu rurimi rwa Tamil. Izina rye nyaryo ni Shivaji Rao Gaikwad, ariko abantu benshi bamwita “Superstar Rajinikanth.”
Yamamaye kubera uburyo budasanzwe mu gukina, uburyo ajugunya amadarubindi cyangwa itabi muri filimi, cyangwa se filimi zirimo imirwano n’amagambo akomeye, ndetse n’uko agenda cyangwa areba ibintu mu buryo bwa “superstar”.
Iyo bavuga “Rajnikant Style Dosa,” baba bashaka kuvuga ko uwo mucuruzi wa dosa ayikora mu buryo bwa style, umuvuduko n’udushya bisa n’ibyo Rajinikanth akora muri filimi ze.
Icyo abantu bakunda cyane kuri yo ni uburyo akora dosa nyinshi icyarimwe ku isafuriya nini, umuvuduko wo kuzizinga no kuzihereza umukozi we ngo azigeze ku bakiriya, mbese bakamera nk’abakina muri filimi ya Rajinikanth.
Kubera umuvuduko bakorana iki kiribwa, bamwe bazita “Flying dosa” abandi bakavuga “Rajnikant dosa” ariko abandi bo bakazigereranya n’imashini zitwara bakagira bati ni “Dosa faster than robots”.
Mumbai's Famous Rajnikant Style Dosa Wala at Dadar | Muthu Dosa Corner | Mumbai Street Food pic.twitter.com/twbsiwxeT2
— Shubham Sahu 🇮🇳 (@ivShubham_INN) May 26, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|