Dore kode (codes) 12 za telefone ushobora kuba utazi

Muri iki gihe isi igezemo, hafi ya buri muntu ufite imyaka ibimwemerera atunze telefone igendanwa yaba igezweho (smart phones) cyangwa izisanzwe, ariko ushobora gusanga hari ibintu byinshi utazi ko telefone yawe ishobora gukora wifashishije kode (codes), ni ukuvuga uruhererekane rw’utumenyetso n’imibare runaka ukanda bigatanga igikorwa rukana.

Hari kode ziba muri telefone yawe ushobora kuba utazi gukoresha
Hari kode ziba muri telefone yawe ushobora kuba utazi gukoresha

Dore urutonde rwa kode (codes) 12 ushobora kuba utari uzi akamaro kazo muri telefone utunze:

1) *#06#: Iyi ni kode izwi nka IMEI (International Mobile Equipment Identity) igufasha kumenya imibare iranga telefone yawe igihe wayibwe telefone. Ushobora no kujya ku rubuga rwa murandasi (internet) rwa sosiyete iguha umurongo ukoresha ugasaba ko bagufunga kugira ngo uwayibye atabasha kuyikoresha.

2) *#*#4636#*#*: Ni kode iguha uburyo bwo kubona uko telefone yawe ikoresha ibintu bitandukanye birimo Wi-Fi ituma ubona imirongo ya internet iri hafi y’aho uri, ushobora kubona amakuru arebana na telefone yawe, kureba uko ubuzima bwa batiri buhagaze, n’uko telefone yawe ikora muri rusange ibyo bita CPU (Central Processing Unit).

Iyo kode kandi ni ingenzi cyane no ku bantu bakoresha telefone za kera kuko ifungura uburyo bw’ibanga buguha amakuru arebana na telefone (secret menu).

3) *33*#: Iyi kode ikorana gusa na iPhones (ubwoko bwa telefone), ikaba igufasha kwirinda abantu bashobora gushaka guhamagarisha telefone yawe nta ruhushya ubahaye. Icyiza cy’iyi kode ni uko ushobora kuyivanamo na none ushyizemo indi kode: #33*PIN# (PIN: IBANGA).

4) *#30#: Iyi kode ikorana na iPhones gusa, igihe ushaka guhamagara umuntu ariko ntabone nimero yawe. Kuyivanamo nabwo urongera ukandika iriya kode.

5) *#*#7780#*#*: Iyi ni kode yifashishwa igihe ukeneye kuvanamo ibintu byose washyizemo (applications) wifashishije google, ukongera ugashyiramo izo wifuza.

6) *2762*3855#: Iyi kode uyikoresha gusa igihe wifuza gusubiza telefone yawe uko yari imeze ikiva mu ruganda (reset), ibyo benshi bakunze kwita guforumata (format). Ibyo nabyo ubikora uzi neza ko nta gusubira inyuma kuko ubikora ushaka kongera gushyiramo applications bundi bushya.

Icyo gihe iyo harimo ibyo ukeneye (nimero, amafoto, indirimbo, videos…), ushaka uburyo ubyimurira ahandi cyangwa se ukaba waributse gukora ibyo bita backup muri google winjiye muri settings.

Mbere yo gukoresha kode ya 4 n’iya 5, zirikana ko iyo ukimara kuzikanda zihita zitangira gusiba byose ukimara gukora ku kamenyetso ka nyuma kuko zitarindira ko ukanda ahagenewe guhamagara. Iya 5 yo by’umwihariko ikorana gusa na telefone zikoresha Android.

7) *3370#: Iyi ikorana na iPhones gusa, ikaba ifungura icyo bita (EFR Coding), uburyo bugufasha gufata umurongo ufite imbaraga igihe uhamagaye mugenzi wawe. Iyo kode ariko imara umuriro vuba telefone ikaba yakuzimana utabyiteguye. Ariko ushobora no kwihutira kuyivanamo igihe ubona ko umuriro urimo kugushirana, ubundi ugakanda iyi: *3370#, batiri (battery) ikarekeraho gushira yihuse.

8) *43#: Iyi nayo ikorana na iPhones gusa, igafasha umuntu kumenya ko hari abantu barimo kumuhamagara igihe arimo kuruhuka yayishyize mu buryo abamuhamagara bumva imeze nk’aho arimo kwitaba indi telefone. Ibi bikoreshwa cyane n’umuntu wiriwe mu kazi kenshi ananiwe cyangwa yiriwe yitaba telefone yakira n’ubutumwa akagera aho akananirwa.

Ashobora guhita yitaba bibaye ngombwa, kandi igihe yumva yamaze kuruhuka ashobora kuvanamo ya kode akoresheje iyi: #43#

9) #0011#: Iyi kode ikorana gusa na telefone za SAMSUNG, ikaba iguha uburyo bwo guhita ugera ahakwereka ibintu byose biri muri telefone yawe (Quick service menu).

10) *3001#12345#*: Iyi kode nayo ikorana gusa na iPhones, ifasha umuntu kureba imbaraga z’umurongo (signal) akoresha. Bigenda bite rero:

Ujya ahanditse imibare umuntu akenera agiye guhamagara, ukandikamo iriya kode: *3001#12345#* ubundi ugakanda ahagenewe kwatsa/kuzimwa telefone ukarekeraho urutoki kugeza igihe haziyemo akamenyetso ko kuzimya telegone, hanyuma ukarekura ubundi ugakanda ahagenewe kwinjira muri iPhone yawe (home).

Ugahita ureba mu nguni y’ibumoso ahagaragaza imbagara z’umurongo (signal), ubona hajemo imibare ikwereka urwego signal yawe iriho. Iyo ufite – 140, icyo gihe signal yawe iba ari nke cyane, mu gihe ihagije iba ari – 40. Kuvanamo ya kode, ni ukongera kuyandika (*3001#12345#*) hanyuma ugakanda ahagenewe kwinjira muri iPhone.

11) *#21#: Hari igihe umuntu aba yumva ananiwe adashaka kugira telefone yitaba cyangwa se afite ibindi bintu ashaka gutunganya ntawe umurogoya. Nta kindi ukora usibye gukanda iyo kode, hanyuma ku bafite iPhone igahita iyishyira mu byo bita voicemail cyangwa se uburyo bwo kohereza abaguhamagaye aho bashobora kukubwira icyo bifuza ukaza kubyumva uhugutse. Kuvanamo iyo kode ni ukongera ukayandika.

Naho ku badafite iPhone, iriya kode (*#21#) nta kindi ikora usibye kumvisha abaguhamagaye ko utabashije kuboneka, hanyuma kuyivanamo ugakanda iyi: #002#

12) #31#: Iyi kode ikorana na Android na iPhones ariko hano mu Rwanda ntabwo igikora nka mbere bitewe na sosiyete z’itumanaho zayihagaritse. Ni kode ubusanzwe ituma ushobora guhamagara umuntu ntabone nimero yawe n’iyo yaba asanzwe ayifite.

Iyo kode ishobora kuba yarahagaristwe ku mpamvu z’umutekano w’abafatabuguzi, kandi koko nawe utekereje usanga bibangamye guhamagarwa n’umuntu ntubone nimero ye, usibye ko no kuri wa wundi uguhamagaye bishobora kumuviramo kutitabwa kandi nyamara yaguhamagaye agukeneye.

Icyitonderwa: Hari n’izindi kode nyinshi zidakora mu Rwanda kandi nyamara zifite akamaro, ariko bishobora kuba biterwa n’uko ama sosiyete y’itumanaho ari yo yabivanyeho kubera impamvu runaka.

Dore utundi dukoryo tw’ingirakamaro kuri telefone yawe

1. Kugira ngo winjize umuriro vuba muri telefone yawe utagombye kuyizimya, ukanda ku kamenyetso k’indege kaba kari ahagana hejuru, hahandi ushyira urutoki ukamanura kugira ngo urebe ibintu bitandukanye ukenera birimo: kongera/kugabanya urumuri, gukoresha bundles (internet), n’ibindi.

2. Niba ushaka ko umuriro udashira vuba muri telefone, gabanya urumuri rwayo ugiye hariya hejuru, cyangwa se ushyiremo ifoto (wallpaper / screen lock) yijimye kuko iyo ifite amabara menshi kandi arimo urumuri, bituma umuriro ushiramo vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Nakoresheje iyi lode*#*#4636#*#imfungira simukadi. None nabigenza gute ?

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 20-04-2025  →  Musubize

Muraho neza mwatubwiye code cyangwa app ikora mukuvugana nkumuntu ugahita amakuru ye aho Ari icyo yakoraga mbese amakuru ye ugahita uyamenya akaba atakubeshya

Jeremie MUTAGOMWA yanditse ku itariki ya: 20-04-2025  →  Musubize

NiguTe wakuramo pin mobile money wjayibag7iwe

Daniel yanditse ku itariki ya: 2-11-2024  →  Musubize

ABANTU TUBA DUKENEYE AMAKURU KUGIHE TUGAKUMIRA ICYAHA KITARABA

MANIRAHO yanditse ku itariki ya: 23-10-2024  →  Musubize

Nakoresheje code ,*#*#4636#*#* none simcard yifunze nigute nayifungura nimumfashe muraba mukoze

Uwimpuhwe Alexia yanditse ku itariki ya: 20-10-2024  →  Musubize

Nakoresheje code ,*#*#4636#*#* none simcard yifunze nigute nayifungura nimumfashe muraba mukoze

Uwimpuhwe Alexia yanditse ku itariki ya: 20-10-2024  →  Musubize

Mwiriwe *#*#4636#*#* iyi code yamfungiye sim card nakora iki? Rwose

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

*#*#4636#*#* iyi code yamfungiye sim card nakora iki? Rwose

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Nkeneye kumenya code ituma abantu batinjirira muri tel.yawe.
Iyo muduhaye ziriya gusa kandi hari n’izindi nyinshi muba mudutuburiye.

Samuel yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Ibinibyizaudushashe

Niyonsengajean yanditse ku itariki ya: 14-08-2024  →  Musubize

Uko waformat phone ya gatushe ukoresheje uburyo beo muri setting

NIYITANGA CYIZA PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

Uko waformat phone ya gatushe ukoresheje uburyo beo muri setting

NIYITANGA CYIZA PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

jya muri setting ukande factory formating ushyiremo psscoke ya telefone yawe hanyuma wemeze nimba bikugoye yamagara 0781797110 ngufashe

jamboryimana yanditse ku itariki ya: 16-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka