Dore ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bagore batwite
Bamwe mu bagore batwite ndetse n’imiryango yabo, ngo bakunze guhura n’ikibazo cyo kwibaza niba byaba byiza gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe batwite, rimwe na rimwe ababegereye bakababwira ibitandukanye. Hari abavuga ko siporo ari nziza, abandi bakavuga ko itemewe ku batwite, ibyo bitekerezo binyuranye bikabashyira mu gihirahiro, ariko se inzobere mu by’ubuzima n’ubuzi bw’abagore batwite batanga inama ki kuri iyo ngingo.
![Siporo ni ingenzi ku bagore batwite Siporo ni ingenzi ku bagore batwite](IMG/png/sport-3.png)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryemeza ko gukora siporo ku bagore batwite ari ingenzi ku buzima bwabo bwiza no ku bw’abana batwite, cyane cyane bibanda kuri siporo yo kugenda n’amaguru no kuzamura ibitsinsino ndetse no gukomeza imirimo yoroheje yo mu buzima bwa buri munsi.
Abagore baba basanzwe bakora siporo na mbere y’uko batwita, ngo bagomba kuyikomeza mu buryo bworoheje, budatuma bananirwa cyane, ariko n’abadasanzwe bayikora ngo baba bakwiye kuyikora kubera ibyiza byayo ku bagore batwite.
Gukora siporo cyangwa se imyitozo ngororamubiri iringaniye ku bagore batwite, ngo bibarinda ibyago byo kugira icyitwa ‘pre-eclampsia’ gikunze kugaragara ku bagore bamwe na bamwe, bakagira umuvuduko w’amaraso ukabije, na poroteyine nyinshi mu nkari bikaba byakwangiza impyiko zabo.
Gukora siporo kandi ku bagore batwite, ngo bigabanya isukari mu maraso, bikarinda ibyago byo kurwara Diyabete mu gihe cyo gutwita. Ikindi iyo siporo ikorwa mu gihe umugore atwite ngo imurinda guhita yiyongera ibiro ku buryo bukabije, ikamufasha kuzaba akomeye, afite imbaraga zihagije mu gihe cyo kubyara, ikanamurinda ikibazo cyo kugira agahinda kajya kibasira ababyeyi bamwe na bamwe nyuma yo kubyara.
Kaminuza yo muri Amerika yigisha abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abagore, ivuga ko gukora siporo ku bagore batwite ari byiza kuri bo, ariko igakorwa mu minota 20-30 ku munsi ntibayirenze. Iyo siporo umugore akora atwite, ngo nta ngaruka mbi igira ku biro by’umwana uri mu nda, cyangwa se ngo ibe yateza ibyago by’uko yapfa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’iyo kaminuza buguragaza ko “gukora siporo ku bagore batwite bibongerera amahirwe yo kubyara mu nzira zisanzwe, bidasabye ko babagwa”.
Muganga w’abagore wo ku bitaro bya Mohak Hospital mu Buhinde, Dr Beena Shah avuga ko “mu myitozo abagore batwite bakora, hari ibyo bagomba kwirinda, harimo gusimbuka ndetse no kwiruka, kuko bishobora kubagwa nabi, ariko bagomba kugendagenda buri munsi”.
Abagore batwite bagize ibibazo byo kuvira ku nda cyangwa kuva amaraso mu gihe batwite, cyangwa se uwo kwa muganga babwiye ko nyababyeyi ye yavuye mu mwanya wayo usanzwe, abo ngo ntibemerewe gukora siporo cyangwa se ngo bagende mu muhanda umwanya munini bakora siporo, kuko baba bashobora kugira ikibazo.
Dr Beena Shah yongeraho ati “Abagore batwite impanga z’abana babiri cyangwa se barenze, nabo ntibemerewe kujya muri siporo. Abagore batwite barabanje kugira ibyago byo gukuramo inda nabo ntibemerewe gukora siporo”.
"Inkweto n’imyambaro bambara bajya gukora siporo nabyo bigomba kwitabwaho, si byiza kwambara imyenda ibafashe cyane, cyangwa se inkweto ndende, ni ukwambara inkweto zo hasi zigenewe siporo gusa”.
Dr Beena avuga ko mu byiza siporo izanira abagore batwite, harimo gutuma imibiri yabo igumana imbaraga mu gihe cy’amezi icyenda (9) yose, ikabarinda gucika intege no kubyimba k’umubiri cyane cyane amaguru.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko inzobere mu by’ubuvuzi bw’abagore ku ivuriro rya Allantis Healthcare, mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde, Dr Manan Gupta avuga ko “gukora siporo ku mugore utwite, bituma umubiri we ukomera, bikawutegura kuzihanganira ububabare bwo mu gihe cyo kubyara, kandi inafasha no mu gikorwa cyo kubyara ubwacyo”.
Mu bindi byiza byo gukora siporo ku bagore batwite, harimo kubarinda kubabara umugongo, kubarinda kurwa ikirungurira gikunze kubangamira abagore benshi mu gihe batwite.
Siporo kandi ifasha abagore batwite kumva baguwe neza, ndetse no mu gihe baryamye bakabona ibitotsi bagasinzira neza.
Uretse kuba siporo ifasha umugore utwite, uyikora imurinda guhora yumva asa n’ugugaye mu nda, agahora yiyumva nk’umuntu wangushye ndetse agashobora kwikorera uturimo twe nubwo yaba akuriwe. Ngo ituma na nyuma yo kubyara asubirana umubiri we, kuko impinduka ziba zazanywe no gutwita zihita zirangira vuba.
Ohereza igitekerezo
|