Dore ibintu bitanu byo kwitwararika igihe utwaye imodoka (Igice cya 2)
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.
1. Gerageza kugenza ikinyabiziga ku buryo kitagenda cyegeranye n’ibindi cyane (space cushion), haba imbere, inyuma no ku mpande, kuko bigufasha kudatungurwa n’impanuka ukabasha kubona umwanya uhagije wo kuyizibukira.
2. Kora ku buryo amaso yawe adatumbira imbere gusa, ahubwo ujye unyuzamo uyarebeshe n’iruhande ariko udakebutse cyane, kugira ngo ukomeze kubona ibintu byose biri mu muhanda ari imbere, ku mpande n’inyuma, ariko inyuma ugomba kwifashisha indorerwamo yo mu modoka imbere yawe (rear mirror) n’ebyiri zo ku mpande (side mirrors).
3. Ishyiremo akamenyero ko gukoresha amatara aranga icyo ugiye gukora (indicators), kuko bifasha abandi batwaye ibinyabiziga kumenya ko hari icyo ugiye gukora bakirinda kukugira mu nzira.
4. Menya ikinyabiziga cyawe byimazeyo. Imiterere yacyo, imbere n’inyuma kuko bigufasha kumenya uko kigendana n’ibindi cyangwa igihe ugiye kugihagarika ahantu runaka.
Ukibaza uti ese indorerwamo zo ku ruhande ziri ku ntera nyayo? Ese amapine afite imyuka ihagije, ukamenya igihe ikinyabiziga cyawe gikeneye gukorerwa isuzuma runaka kuko hari igihe gishobora kugutenguha.
5. Gira ukwigengesera mu muhanda. Niba hari abantu bashaka kukwereka ko bazi gutwara bihuta cyane, babererekere bakunyureho. Wishaka kwerekana ko uzi gukandagira imodoka (kwihuta cyane), kuko wasanga nta n’ukwitayeho.
Niwumva abantu bakurembeje n’amahoni inyuma yawe, bareke banyureho. Niba hari igare ryamaze kukwinjirana mu mukono, uriretse rigacaho bigutwaye iki?
Niba ikamyo ikwinjiranye mu mukono wawe, yireke ikomeze, mu yandi magambo iturize, kuko burya gutwara ikinyabiziga si intambara, keretse ku bari mu masiganwa usibye ko nabo bagira amategeko abagenga kugira ngo birinde impanuka.
Ohereza igitekerezo
|