U Rwanda rutegereje itahuka ry’impunzi zirenga ibihumbi 190 zikiri muri Kongo Kinshasa
Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje u Rwanda, Congo, yarangiye ibihugu byombi byiyemeje kohererezanya impunzi.
Iyi nama yanitabiriwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, ikaba yashoje imirimo yayo i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 22 Kamena.
Imibare yatangarijwe muri iyi nama igaragaza ko RDC icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda 196.289, muri bo 75.421 bakaba baranditswe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugaragaza imyirondoro yabo (biometric registration).
Abasigaye basaga ibihumbi 120, imyirondoro yabo ntisobanutse neza, abari mu nama bakaba bagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo 84.456.
Impande zose zemeje ko impunzi zigomba gutahuka ku bushake bwazo, mu mutekano kandi zifite amakuru ahagije ku buzima zizasanga mu gihugu cyazo.
Impande zose zashyizeho intego yo gutahura nibura impunzi 10.000 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
RDC igiye gutegura aho impunzi z’Abanye-Congo zizatahukira
Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni uko RDC yemeye gutangira, guhera mu Ukwakira 2026, gutegura no kugaragaza ahantu h’ibanze impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zizatahukira. Ibi bizashingira ku byifuzo by’izo mpunzi ndetse n’amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Iyi gahunda igamije gutegura uburyo impunzi z’Abanye-Congo zizatahuka buhoro buhoro kandi ku buryo burambye mu duce zikomokamo.
Iri ni itangazo rya gatanu rihuriweho n’impande zombi ku bijyanye no gutahura impunzi ku bushake kuva hashyirwaho uru rwego rw’ubufatanye.
Nubwo amasezerano nk’aya yakomeje gusinywa mu myaka yashize, bamwe mu bakurikirana iki kibazo bagaragaza ko hari ibyemezo byinshi bitigeze bishyirwa mu bikorwa uko byari byateganyijwe, cyane cyane ku ruhande rwa RDC.
Ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, ahari imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Itangazo ry’ibyavuye muri iyi nama ryasinyweho na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, Visi Minisitiri w’Intebe wa RDC ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa HCR, Barham Salih.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|