U Rwanda rurategura gahunda yo gushimira abanya Tanzaniya berekanye ubumuntu mu gihe cy’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gutegura uburyo bwo gushimira ku mugaragaro abaturage ba Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubumuntu no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yabivugiye i Dar Es Salam muri Tanzaniya, aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe rw’akazi, akaba yakiriwe na mugenzi we Samia Suruhu.
Bamaze kuganira mu muhezo, Perezida Kagame na Suruhu bakiriye itangazamakuru.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banye-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwagiye rushimira abantu batandukanye, baba Abanyarwamda, ndetse n’Abanyamahanga bagerageje gutabara Abatutsi n’ubundi bwitange bukomeye bugaragaza gukunda u Rwanda.
Rimwe na rimwe banashoboraga no kwicwa n’interahamwe cyangwa abasirikare ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, batashakaga ko hari Umututsi wo kubara inkuru wasigara.
Umudari wiswe uw’Abarinzi b’Igihango wagiye uhabwa abantu batandukanye muri urwo rwego. Mu banyamahanga bawuhawe harimo n’umunyamerika Carl Wilkens na Dr. Paul Farmer.
Mu Banyafurika harimo abandi nabo bahawe umudari w’ishimwe barimo Abajenerali bari bo muri Ghana bari bayoboye ingabo zari mu butumwa bw’Amahoro bwa MINUAR. Barimo Gen(Rtd) Henry Kwami Anyidoho.
Harimo kandi Capt. Mbaye Diagne wo muri Senegal wazize kurwanya Jenoside, na we muri kiriya gihe cya Jenoside.
Muri Tanzaniya ubwaho, uwahoze ari Perezida nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere, yahawe umudari w’Umurinzi w’igihango ndetse n’umudari ujyanye no Kwibohora. Iyo midari yakiriwe n’umugore we Mrs. Maria Nyerere.
Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bikorana mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ingufu, ibikorwaremezo, ubwikorezi ndetse n’umutekano.
Yagize ati "Twaganiriye ku ngingo zitandukanye ariko icy’ingenzi muri byo ni ubucuruzi n’ishoramari bigamije kuzamura ubukungu bwacu. Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania yageze kuri miliyari 644 z’amashilingi mu mwaka ushize."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|