U Rwanda ni intangarugero - Prof. PLO Lumumba

Umunyamategeko akaba n’impuguke mu by’imiyoborere PLO Lumumba yashimye cyane u Rwanda ku rugendo rudasanzwe rw’iterambere rwagezeho nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arushimira uburyo rwiyubatse rukongera kuba Igihugu gifite icyerekezo n’icyizere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2026, mu nama nyunguranabitekerezo (symposium) yibanze ku mateka ya Jenoside, yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, ku bufatanye n’imiryango itandukanye irimo PLO Lumumba Foundation, Pan African Institute, Lukenya University ndetse na University of Nairobi.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti: “From Ashes to Ambition: Rwanda’s Journey of Renewal and the Quest for a United Africa” yateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaruka ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma yayo no gusangira amasomo yaruvuyemo n’Ibihugu ku mugabane wa Afurika.

Lumumba yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byatanze urugero rudasanzwe mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse, arushimira uburyo rwabashije kwiyubaka mu nzego zitandukanye byose bishingiye ku buyobozi bw’icyerekezo bwa Perezida Paul Kagame.

Yashimangiye ko ubuyobozi bufite icyerekezo, bushyira imbere ubumwe n’iterambere, ari bwo bwafashije Igihugu kugera ku ntego zifatika mu gihe gito ugereranyije n’amateka rwanyuzemo.
Yavuze ko Kigali ari ikimenyetso kigaragaza iri terambere, aho uyu Mujyi ugaragaramo isuku, ibikorwa remezo bigezweho ndetse n’iterambere rikomeye mu ikoranabuhanga.

Yongeraho ko Kigali ari urugero rwerekana uko Afurika ishobora kwiyubaka ikagera ku rwego rwo hejuru iyo habayeho ubuyobozi bwiza n’icyerekezo gisobanutse.

Ku bijyanye n’amateka ya Jenoside, Lumumba yamaganye akomeje abagerageza guhakana cyangwa kugoreka ukuri ku byabaye, avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batazigera bitsinda ukuri. Yashimangiye ko kwibuka no kuvuga ukuri ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza heza no gukumira ko ayo mahano yazongera kubaho.

Yasoje atanga ubutumwa bukomeye bwo kudacika intege no kugira icyizere, agaragaza ko Afurika ifite imbaraga zo kwiyubaka no guhangana n’ibibazo biyugarije. Yavuze ko ubumwe bw’Abanyafurika, bushingiye ku kuri no ku ndangagaciro rusange, ari bwo buzatuma umugabane uhagarara ushikamye, ukarwanya icyatuma habaho indi Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasira inyokomuntu.

Iyi symposium yabaye umwanya wo kongera kwibutsa amahanga akamaro ko kwigira ku mateka, no gukomeza gushyigikira inzira z’ubutabera, ubwiyunge n’iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka