Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura isaha bagenderagaho
Mu cyumweru gishize, nibwo Inama y’Abaminisitiri muri Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha muri icyo gihugu. Aho guhera tariki ya 01 Gashyantare, bazasubira inyuma ho isaha imwe.
Ni ukuvuga ko niba uyu munsi muri Sudani y’Epfo bafite saa sita z’amanywa (12h00), guhera tariki ya 01 Gashyantare 2021, bazaba bakiri saa tanu zuzuye (11h00), bivuze ko ku isaha mpuzamahanga (GMT), bazasubira inyuma ho isaha imwe.
Mbere y’uko Sudani y’Epfo yiyomora kuya Ruguru, isaha yayo yari imbere ho amasaha 3 (GMT+3), kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda na Tanzania. Kuva ku itariki ya 01Gashyantare 2021, isaha muri Sudani y’ Epfo izaba ihura neza n’isaha yo mu Rwanda n’u Burundi.
Bamwe mu baturage bo muri iki gihugu, batangarije BBC ko guhindura amasaha, bizabicira zimwe muri gahunda bari basanzwe bamenyereye, ariko abandi biganjemo abanyeshuri, bakaba babyishimiye, kuko ngo bizatuma babona igihe gihagije cyo kwitegura, bakagera ku ishuri badakererewe, kuko ku gihe gisanzwe, bazaba bongereweho isaha yose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|