Santarafurika: RDF yatanze serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bria

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika bakorera mu Bitaro by’u Rwanda byo ku Rwego rwa kabiri (Level 2+ Hospital) no mu mutwe wa Battle Group kuri uyu munsi bakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria, aho bavuye abagororwa barenga 80.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Nelson Mandela ku wa 18 Nyakanga 2026, kikaba cyagaragaje ubushake bwa MINUSCA bwo guha agaciro ubuzima n’imibereho myiza by’abaturage, harimo n’abagororwa.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamai Adoum Salle, ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Bitaro byo ku Rwego rwa kabiri, Lt Col Dr Isaiah Nzayisenga.

Serivisi zatanzwe zirimo kuvura malaria, gusuzuma no kuvura indwara z’imbere mu mubiri, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso, kuvura indwara z’uruhu, ndetse n’izindi serivisi z’ubuvuzi rusange. Abagororwa kandi bahawe imiti ku buntu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Lt Col Dr Isaiah Nzayisenga yavuze ko bohereje itsinda rigizwe n’abaganga b’inzobere mu byiciro bitandukanye kugira ngo batange serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa. Yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa MINUSCA bwo gukomeza gufasha abaturage mu gukemura ibibazo by’ubuzima, ari na ko hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Nelson Mandela.

Umuyobozi w’ Igororero rya Bria, Mahamai Adoum Salle, yashimiye MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda ku nkunga bakomeje gutanga.

Yagize ati: "Iki gikorwa cy’uyu munsi cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Nelson Mandela gifite agaciro gakomeye kuko cyubahiriza agaciro n’uburenganzira bw’abagororwa. Nk’uko mubizi, iri gororero nta kigo nderabuzima rifite, bityo turashimira byimazeyo abasirikare b’u Rwanda ku nkunga yabo idahwema no gutanga ubufasha ku buzima n’imibereho myiza by’abagororwa bacu."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka