Perezida Tshisekedi yitabiriye ibirori bagiye kumwakira basanga yagiye
Abayobozi batandukanye bitabye Karame mu butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, warahiriye kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere.
Abaperezida cyangwa Abahgarariye za Guverinoma muri aka Karere kose, bari bitabiriye iri rahira, harimo Perezida wa Somariya, uwa Sudani y’Epfo, Tanzaniya, u Burundi, n’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yari ahibereye, ariko byageze mu gihe cyo kwereka Museveni abashyitsi bagendereye Uganda, maze bagiye kwakira uyu Mukuru w’Igihugu basanga yagiye.
Visi Perezida wa Uganda, ni we wari uyoboye uyu muhango wo kumurika abashyitsi.
Yasomye amazina ye, ariko amenya ko yagiye, nuko agira ati "yamaze kugenda."
Amakuru aravuga ko Tshisekedi yihutishwaga no kujya mu nama iri kubera i Nairobi hagati y’Ubufarana na Afurika. U Bufaransa buhagarariwe na Perezida Emmanuel Macron.
Ibi byatumye atabona umwanya wo gushimira Perezida warahiye nk’uko byagenze ku bandi baperezida ubwo umuhango ubereye ijisho w’irahira warangiraga.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Oya sihuhungabana nawe ari wowe byakubaho
Bitewe nintambara ahoramo bituma yumva ntamutekano afite
Bigatuma aticara hamwe rimwe na rimwe gahunda ntazuzuze neza
Akifuza kuba munama zamahoro kuruta kuba mubirori
Esubundi kiseked koyaraziko atari urangizinama yajyagahe iyabyihorera ntiyihamenyo yabasetsi,njyembona amezenkumuntu ufitihungabana kuko ibintubye byose bibabirimo guhubuka
Esubundi kiseked koyaraziko atari urangizinama yajyagahe iyabyihorera ntiyihamenyo yabasetsi,njyembona amezenkumuntu ufitihungabana kuko ibintubye byose bibabirimo guhubuka