Perezida Kagame yagiye kwitabira irahira rya Perezida Doumbouya

Uyu mugoroba, Perezida Kagame yageze i Conakry, muri Guinea, aho ejo hazaba isubirwamo ry’akagirwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa Perezida watoranyijwe Mamadi Doumbouya nka Perezida wa Repubulika ya Guinea. Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Amadou Oury Bah.

Mamadi Doumbouya yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yo kuwa 8 Ukuboza, n’amajwi menshi ku rugero rwa 86.72%, ahitamo kuzana ubuyobozi bwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umukandida waje ku mwanya wa kabiri ni Abdoulaye Yéro Baldé wabonye 6.59% by’amajwi.

Harimo n’abandi bakandida batandukanye, ariko bose bari inyuma ya Doumbouya ku majwi.

Mamadi Doumbouya yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo yayoboraga ihirikwa ry’Ubutegetsi akuraho Perezida Alpha Condé.

Nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa Condé, yabaye Umuyobozi wa Guverinoma y"inzibacyuho wa Guinea mu bihe byo guhindura politiki no gutegura amatora.

Yashyize imbere gahunda yo guhangana n’ubukene, ruswa, no kwigenga mu miyoborere.
U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.

Mu Kwakira umwaka ushize ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen. Mamadi Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Mu 2023 Guinea Conakry yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka