Ntiduteze kuva mu bice twafashe - AFC/M23

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uratangaza ko utazigera uva mu bice wafashe byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, uyu mutwe ukaba unyomoza ibimaze iminsi bizenguruka ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko ugiye kuhava hose.

Uyu mutwe uvuga ko mu bice ugenzura hari amahoro asesuye, abaturage bahatuye bakora imirimo yabo amasaha 24/24, ubukungu buhamye, gihamya ikaba umusaruro w’ubuhinzi wazamutse cyane, bityo n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikaba byaramanutse bigaragara.

AFC/M23 ikomeza ivuga ko amashuri akora neza, amazi n’amashanyarazi bihari mu buryo buhoraho, bityo ko ubuzima bw’abaturage bugenda bumera neza kurushaho.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko utazemerera umuntu n’umwe, yewe na Leta ya Kinshasa, guteza umutekano muke aho ugenzura. Wemeza kandi ko uzakomeza kurinda abaturage b’abasivili aho bari hose, cyane cyane abibasirwa na Leta mbi ya Kinshasa.

Ibi biri mu itangazo uyu mutwe wa AFC/M23 washyize ahagaragara biciye ku rubuga rwa X, aho rikomeza rigira riti “Itangazo ry’ingabo za Congo, FARDC, ritanga amakuru yo kuyobya abaturage biturutse ku butegetsi budashoboye bwa Kinshasa, aho bushyira imbere amakuru y’ibihuha, kugira ngo buhishe gutsindwa kw’igisirikare, kwa politiki no ku kwita ku baturage”.

Rirongera riti “Bitandukanye n’ibyagiye bivugwa, AFC/M23 yavuye muri Uvira ku itariki 17 Mutarama 2026, ku manywa y’ihangu kandi ku bushake, mu rwego rwo koroshya inzira y’amahoro. Uko kugenda kwakozwe abaturage bareba, itangazamakuru ryo mu gihugu na mpuzamahanga rihari, riratanganzwa ku mbuga zitandukanye, kugira ngo abanyagihugu n’amahanga babimenye”.

AFC/M23 ikomeza ivuga ko yavuye muri Uvira inyubako zirimo insengero, inzu z’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyamulenge bimeze neza, isigira uyu mujyi Umuryango w’Abibumbye ngo uhashyire ingabo zitabogamye, ariko ngo si ko byagenze kuko wahise wigabizwa n’imitwe yoherejwe na Leta ya Kinshasa, ikora ibikorwa by’ubugome bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ubu muri Uvira ibintu bimeze nabi, ko ingabo za Congo zongeye kuhatera ibisasu ndetse no mu nkengero zaho, unarasa ku birindiro byawo, bisobanuye ko ari ukurenga ku masezerano y’agahenge, no ku byagiye byumvikanwaho mu yandi masezerano ku rwego mpuzamahanga, ugatanga urugero ku ikoreshwa ry’abacanshuro b’abanyamahanga bazanwa na Leta ya Kinshasa.

Uyu mutwe ngo ubabazwa no kubona Leta ya Kinshasa yishimira kwinjira muri Uvira, mu gihe uyu mutwe warekuye uyu mujyi ku bushake mu rwego rwo koroshya inzira y’amahoro.

Ibitekerezo   ( 1 )

Bjr! Mutubarize rayon sports iri kumwanya wa kangahe muri phase aller

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka