Nigeria: Abantu barenga 90 bishwe n’iturika ry’imodoka ya lisansi

Abantu 94 baguye mu mpanuka yatewe n’iturika ry’imodoka ya lisansi abandi bagera kuri 50 bakomereka bikabije.

Nigeria mu gace ka Jigawa habereye impanuka yahitanye abarenga 90
Nigeria mu gace ka Jigawa habereye impanuka yahitanye abarenga 90

Aba bapfuye byaturutse ku kuba imodoka yari ihetse lisansi yakoze impanuka maze abari hafi bihutira kujya kuyivoma ariko kubw’amahirwe make iraturika abagera kuri 94 barashya bahasiga ubuzima.

Polisi yo muri Nigeria, ivuga ko iri sanganya ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, muri Leta ya Jigawa, Mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu.

Inkuru ya Al Jazeera, ivuga ko hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yerekana imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka ndetse n’abakomeretse barimo kujyanwa ku bitaro bya Ringim na Hadejia.

Inararibonye zitandukanye muri Nigeria, zivuga ko izi mpanuka ahanini ziterwa n’imihanda mibi izi modoka ziba ziri kunyuramo, ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge n’ibindi.
 
Muri iki gihugu si ubwa mbere habereye impanuka nk’iyi, kuko no muri Nzeri uyu mwaka, nabwo imodoka ihetse lisansi yaraturitse muri Leta ya Niger iri rwagati muri Nigeria, ihitana abantu 48.

Ibisa nk’ibi kandi byabaye mu 2020, ndetse byahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 535, abandi barenga 1100 barakomereka mu mpanuka zigera ku 1531 zabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka