Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado abashimira akazi gakomeye zimaze gukora muri ako gace.

Uyu muyobozi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mata 2023.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zageze muri ako gace ka Ancuabe mu mezi atanu ashize mu rwego rwo gukurikira ibyihebe byahungiye mu majyepfo y’Intara ya Cabo Delgado.

Admiral Joaquim Mangrasse, yakiriwe n’umuyobozi uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique Maj Gen Eugene Nkubito.

Yashimiye Ingabo na Polisi by’u Rwanda uko bubahiriza inshingano zabo neza ndetse agaragaza ko umutekano kugeza ubu uri ku rwego rushimishije.

Muri Nyakanga umwaka wa 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu ababarirwa mu 2 500 ni bo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka