M23 yatabarije abaturage bari kugirirwa nabi na Leta ya Congo
Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ingabo za Leta ya Kinshasa, FARDC, hamwe n’abo bafatanyije bakomeje kugaba ibitero bikomeye ku baturage b’abasivili, mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kanyuka yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2026, saa cyenda n’iminota mirongo ine n’itanu z’amanywa, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye igitero gikomeye ku gace gatuwe cyane ka Lumbishi no hafi yaho, mu karere ka Kalehe.
Yavuze ko iki gitero cyagabwe hifashishijwe akadege ka gisirikare katagira umupilote (drone) ko mu bwoko bwa CH-4, kikaba cyangije ibintu byinshi ndetse gituma abaturage benshi bata ingo zabo barahunga.
Ikindi gitero cyagabwe ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026, ahagana saa saba n’igice z’ijoro, aho izo ngabo zihurije hamwe zishyigikiye Leta ya Kinshasa, zinjiriye mu gace ka Rushoga, mu karere ka Masisi, zangiza byinshi.
Kanyuka ati “Ni ibitero byagabwe ku basivili, inka zirenga 56 zirakomeretswa, zikorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n’izagiye zipfa nyuma. Ibi bigaragaza uburyo bwo gukoresha iterabwoba, hagamijwe kwibasira no kwangiza imibereho y’abaturage”.
Yungamo ko kuri uwo munsi kandi, izo ngabo zagabye ibitero byinshi zikoresheje Drones zo mu bwoko bwa CH-4, ibikorwa byabaye mu masaha y’igicamunsi, byibasira ibice bituwe cyane bya Lumbishi, ndetse n’agace ka Rutare mu karere ka Kalehe. Ibyo bitero ngo byangije imitungo myinshi y’abaturage, ndetse binabatera ubwoba bituma benshi bahunga.
Kanyuka ahamagarira abanyagihugu ndetse n’Umuryango mpuzamahanga kwamagana ibi bitero byibasira abaturage.
Ati “Mu gihe hakomeje kugaragara ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi byisubiramo, byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, umutwe wa AFC-M23 urahamagarira abanyagihugu n’umuryango mpuzamahanga, kwemera byuzuye ko ihohoterwa rikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ikindi ni ukumva ko ufite inshingano ikomeye yo kurinda no kurengera abaturage bagabwaho ibitero ku bushake n’ingabo za Leta ya Kinshasa”.
Umutwe wa AFC-M23 ukomeza uvuga ko wifatanyije n’abaturage, ukanashimangira ko wiyemeje kubarinda no kubacungira umutekano uko bishoboka kose.
Ibi biravugwa mu gihe impande zombi zihanganye zihora mu biganiro bitandukanye, mu rwego rwo gushakisha uko intambara yahagarara, gusa ntibikunze kugira icyo bigeraho kigaragara.
Muri Mata umwaka ushize, Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, bemeranyijwe kuba bahagaritse imirwano, nyuma y’ibiganiro byo ‘kubwizanya ukuri kandi byubaka’, byabereye i Doha ku buhuza bw’igihugu cya Qatar.
Mu itangazo ryasohotse icyo gihe, Leta ya RDC na AFC/M23 bavugaga ko bongeye gushimangira guhagarika imirwano, no kureka bidasubirwaho imvugo iyo ari yo yose y’urwango n’iyo gutera ubwoba.
Iby’ibi bitero bikomeza kwisukiranya kandi, bije mu gihe kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zahuriye mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi, na bwo umuhuza ari Qatar.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibyo biganiro, impande zombi zavuze ko zifuza gukomeza intambwe imaze guterwa no kubakira ku byagezweho, ku masezerano ajyanye no kugeza ubutabazi ku baturage ndetse no kubarindira uburenganzira imbere y’amategeko.
Iryo tangazo ryavugaga ko buri ruhande ruzashyikiriza abahuza muri ibi biganiro, imigambi ifatika izifashishwa mu gukomeza iyi nzira y’amahoro.
Gusa nyuma y’ibi biganiro n’ibindi byabibanjirije, na n’ubu nta mahoro araboneka mu Burasirazuba bwa Congo.
Intambara mu Burasirazuba bwa Congo yongeye kwaduka mu mpera za 2021, umutwe wa AFC/M23 ugenda wigarurira uduce dutandukanye, turimo umujyi wa Goma, uwa Uvira n’ahandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|