M23 yamaganye icyifuzo cy’u Bufaransa cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ugenzura intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo (RDC), wamaganye itangazo riherutse gutangazwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron risaba kongera gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23
Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23

M23 ivuga ko icyo cyemezo “kidahuye n’ukuri ku bibera i Goma, kandi cyafashwe hatabayeho kugisha inama.”

Mu itangazo ryasohowe na Corneille Nangaa, usanzwe ari umuhuza w’ihuriro AFC–M23, uwo mutwe wagaragaje ko watangajwe no kuba iryo tangazo ryatangiwe i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’ubutabazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hatabayeho kugisha inama cyangwa gusuzuma uko ibintu bihagaze muri Kivu.

Nagngaa yagize ati “Iki cyemezo cyahubukiwe, ntigihuye n’ibiri kuba, kandi cyafashwe hatabayeho kubaza AFC/M23.”

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ibyo gufungura ikibuga cya Goma ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira, mu nama mpuzamahanga yiswe “International Conference for Peace and Prosperity in the Great Lakes Region”, yabereye i Paris, aho yari yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, umuyobozi wa Togo, n’intumwa z’ibihugu bitandukanye.

Macron yabwiye abari aho ko ikibuga cya Goma kizongera gufungurwa “mu byumweru bike biri imbere” hagamijwe korohereza indege z’ubutabazi no kugeza inkunga ku baturage b’iburasirazuba bwa Kongo bari mu bibazo by’intambara. Yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo “kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe no koroshya ibikorwa by’ubutabazi.”

Yagize ati “Kongera gufungura ikibuga cya Goma mu bikorwa by’ubutabazi ni intambwe ikomeye mu gusubiza ubuzima n’icyizere abaturage b’iburasirazuba bwa Kongo. U Bufaransa n’abafatanyabikorwa bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo inkunga y’ubutabazi igere aho ikenewe.”

Macron kandi yatangaje ko umuryango mpuzamahanga umaze gukusanya miliyari 1.5 z’amayero (€1.5 billion) azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha no kuzahura ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari — harimo RDC, u Rwanda, u Burundi, n’Ubugande. Yasabye impande zose “guhagarika intambara no kwemerera ubutabazi kugera aho bukenewe.”

Ku ruhande rwa Nangaa, ngo icyo cyemezo cya Macron kirimo kwivuguruza, kuko mu gihe avuga ku gufungura ikibuga cy’indege, ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe iyifasha zikomeje kurasa ku baturage, gusenya inganda, gusenya ibiraro, ndetse no kwibasira indege z’ubutabazi.

Yagize ati “Ni ukwivuguruza kuvuga ko ikibuga cy’indege kizakoreshwa n’ubutabazi, mu gihe abakozi b’ubutabazi ubwabo n’abaturage bakigenewe bakomeje kuraswaho.”

AFC–M23 kandi yamaganye ibyo yise kubangamira ubukungu bw’abaturage i Goma, ivuga ko banki zafunzwe kandi abantu babuze uko babikuza amafaranga yabo, bigatuma “ubuzima bw’abasivili buba bubi cyane.”

Uwo mutwe wasobanuye ibibazo byinshi ubona bituma ikiganiro cyo gusubiza ibintu mu buryo kiboneka nk’ikiri kare, birimo kugabwaho ibitero bya drones bigamije kwica abaturage, no kurasa indege z’ubutabazi zari zigiyeyo i Walikale na Minembwe.

Harimo kandi gufunga ikirere mu duce tugenzurwa na M23 kugira ngo indege za gisirikare zibashe kugaba ibitero.

Nangaa yavuze ko ahagenzurwa na AFC–M23 hari amahoro n’umutekano, mu gihe Kinshasa yo ikomeje guteza akaduruvayo.

Yashinje kandi ibyo yise “ama lobby y’ubutabazi” gukoresha imibabaro y’impunzi n’abaturage nk’uburyo bwo gukorera inyungu za politiki n’amafaranga, asaba ko u Bufaransa butagomba guha agaciro bene abo bantu.

Yagize ati“U Bufaransa ntibukwiye gushyigikira abungukira ku mibabaro y’abantu, ahubwo bukwiye gushyigikira ibisubizo bizana amahoro arambye,."

Itangazo ryashimangiye ko AFC–M23 yiyemeje gukomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro, nk’uko biteganywa mu ngeri zinyuranye zirimo gahunda y’ibiganiro ya Doha, kandi risaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibikorwa by’amahoro nyakuri, atari ibyo gukomeza intambara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka