Lilongwe: Minisitiri Nsengimana yasangije bagenzi be bo muri Afurika Inkuru y’uburezi budaheza mu Rwanda
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gutanga uburezi bw’ibanze bufite ireme kuri buri mwana, agaragaza ko uburezi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho ubwo yitabiraga ikiganiro cyo ku rwego rw’Abaminisitiri cyatangije ku mugaragaro gahunda Nyafurika igamije guhuza abayobozi mu burezi n’abafatanyabikorwa mu kuzamura ireme ry’uburezi (FLEX2026), iri kubera i Lilongwe mu Malawi.
Iyi nama iri kubera ku nsanganyamatsiko igira iti: “From Commitments to Results: Delivering Foundational Learning at Scale” (Kuva mu kwiyemeza kugera ku musaruro: Gutanga uburezi b’ibanze ku mu buryo bwagutse), igamije gusangira ubunararibonye no guteza imbere ibikorwa bihuriweho bigamije kuzamura ireme ry’imyigire y’ibanze ku bana bose.
Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu burezi no kunoza impinduka mu rwego rw’uburezi, kuko buri mwana akwiye guhabwa amahirwe angana yo kwiga no gutera imbere.
Minisitiri Nsengimana yaganiriye kandi n’abandi bayobozi mu burezi bo muri Afurika, bagaruka ku kamaro ko gufatanya mu guteza imbere uburezi bufasha abana bose kwiga neza no kugera ku nzozi zabo.
Minisitiri Nsengimana, yasabye kandi abafatanyabikorwa mu iterambere guhuza inkunga batanga n’ibyihutirwa ndetse n’ibikenewe n’ibihugu mu rwego rw’uburezi, kugira ngo habeho iterambere ryihuse mu burezi bw’ibanze
Yakomeje avuga ko gushyira hamwe imbaraga z’abafatanyabikorwa, guhuza ibikorwa n’ibyihutirwa by’igihugu ndetse no gushyira umwana ku isonga ari bimwe mu byafasha Afurika kugera ku ntego yo guha buri mwana amahirwe yo kwiga neza no kugira ubumenyi bw’ibanze mu buryo buhamye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|