Kenya: Yishe Se amuziza kumwima amafaranga yo kugura Ipikipiki
Muri Kenya, mu gace ka Sotik, umugabo w’imyaka mirongo itatu y’amavuko Victor Langat, ari mu maboko ya Polisi ya Sotik akurikiranyweho kuba yarishe Se amuhora ko yamwimye amafaranga yo kugura ipikipiki.
Bivugwa ko Victor Langat yagiranye ikibazo n’ababyeyi be nyuma y’uko abasabye kumuha amafaranga yo kurugura ipikipiki, ntibayamuhe. Icyo gihe ngo ababyeyi ba Langat bari bagurishishije igice cy’isambu aho batuye.
Kuba ababyeyi bataramuhaye ayo mafaranga yashakaga ngo agure moto atangire kujya atwara ibintu n’abantu, byaramubabaje cyane, yadukira nyina atangira kumukubita, ariko aza kugira amahirwe yo kumucika.
Langat abonye nyina amucitse nibwo yahise ahindukirana Se w’imyaka 55 wari wagiye ajya gukiza umugore we, atangira kumukubita igice cy’urubaho, ahita agwa aho.
Abaturanyi b’uwo muryango, bahuruye nyuma yo gutabazwa na nyina wa Langat, bituma bamufata ataracika, bamushyikiriza Polisi kuri Sitasiyo ya Sotik.
Amakuru y’urwo rupfu rubabaje, nk’uko yatangajwe n’ ikinyamakuru ‘Tuko’ cyandikirwa aho muri Kenya, yahamijwe n’umuyobozi wo muri ako gace ,Wesley Langat.
Uwo muyobozi yavuze ko amafaranga yaturutse muri icyo gice cy’isambu cyagurishijwe ari yo ya baye intandaro y’ibibazo byaje kuvamo urupfu rwa nyakwigendera .
Yakomeje avuga ko ubusanzwe Victor Langat, akoresha ibiyobyabywenge kandi ko hari n’ikindi gihe yigeze gukurikiranwaho ibyaha by’urugomo.
Uwo muyobozi yemeje ko, umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu cyumba cy’uburuhukiro bw’ibitaro bya Kapkatet.
Ohereza igitekerezo
|