I Kinshasa ubuzima bwahagaze

Ubuzima bwahagaze mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu rihamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Iyi myigaragambyo yahawe izina rya "Ville Morte" yatangijwe n’ihuriro rya politiki rizwi nka C64, rihuza amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayobozi baryo bavuga ko bahangayikishijwe n’uko hashobora kubaho impinduka mu Itegeko Nshinga zatuma Perezida Félix Tshisekedi akomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda ze ebyiri yemerewe ziteganywa n’amategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage batuye ibice by’Umujyi wa Kinshasa kutagira igikorwa na kimwe bazindukiramo kuri uyu munsi, nko kujya ku kazi no ku mashuri, kurema amasoko ndetse n’ibindi bikorwa bya buri munsi, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye icyerekezo igihugu kirimo gufata.

Ntabwo abaturage batengushye aba batavuga rumwe n’ubutegetsi kuko mu bice bimwe na bimwe nka Kimbaseke, Lac Moero ndetse n’amasoko atandukanye azwiho kugira urujya n’uruza rwinshi nka Marché pirate du Beach Ngobila ubuzima bwahagaze.

Iyi myigaragambyo nicyo gikorwa cya mbere gikomeye ihuriro C64 rihuriyemo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean-Marc Kabund, Matata Ponyo riteguye, kikaba gifatwa nk’ikizamini cyo kureba ubushobozi bwaryo mu gukangurira abaturage kurishyigikira mu kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Bamwe mu bagize iri huriro batangaje ko nta mpungenge bafite zo kuba abaturage bitabira iyo myigaragambyo, bati: “Nta gushidikanya dufite, tuzi icyo abaturage bashaka.”

Ku ruhande rw’ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bwatangaje ko nubwo hari aho abaturage batitabiriye ibikorwa bya buri munsi, bizeye ko uko amasaha yicuma ubuzima busubira ku murongo.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka rya UDPS yatangaje ko nta myigaragambyo bateganya gukora yo kuburizamo iki gikorwa cyateguwe na C64, ariko ko bakomeza kuba maso kugira ngo ibikorwa bisanzwe by’ubuzima bikomeze, abaturage bajye ku kazi nk’ibisanzwe.

Ubutegetsi bwa Congo bwakomeje kandi gusaba abakozi ba Leta kujya ku kazi, bunabibutsa inshingano zabo. Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasohoye itangazo ribibutsa “kutabogama mu bya politiki ku bakozi ba Leta ndetse n’inshingano yo kugerera ku kazi ku gihe.”

Iyi myigaragambyo ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugaragaza uko politiki ihagaze muri iki gihugu, ndetse n’ubushobozi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu guhuriza hamwe abayoboke babo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka