I Bujumbura humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye

Mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, Bujumbura, kuri uyu mugoroba humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika, nk’uko byatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Aha, ngo hakomeje kumvikana urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba mu bice byinshi by’umujyi aho bamwe mu baturage batangiye no guhunga ingo zabo, batinya ko umutekano ushobora kurushaho kuzamba.

Ababibonye bavuga ko ibyo biturika bisa n’aho biri guturuka mu kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga, mu majyepfo y’Umujyi wa Bujumbura.

Ubundi butumwa ariko, binyuza kuri twitter yanditseho Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na yo yahereye ko yihutira gutanga itangazo, ivuga ko ari intwaro zo mu Kigo cya Gisirikare cy’i Bujumbura zahiye, ariko amakuru ntiyavuzweho rumwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka