Ghana: Mu kigo cya gisirikare hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ingabo z’igihugu cya Ghana, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, zatashye ku mugaragaro urwibutso rwihariye rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kigo cya gisirikare cya Burma Camp.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kirangwa n’ibikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, gushimira uruhare rukomeye rw’ingabo za Ghana zari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihe, ndetse no gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati ya Ghana n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yongeye gushimangira akamaro ko guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abasirikare ba Ghana bagize ubutwari mu kurinda abasivili.
Yagaragaje ko nubwo icyo gihe hari ibibazo bikomeye, ingabo za Ghana zagumye ku murongo w’akazi, zirinda abaturage zifite ubutwari, ubumuntu n’ubwitange budasanzwe.
Hon. Ablakwa yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kongera kwibutsa abantu bose agaciro k’amahoro, ubumwe n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu. Yanashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu kwiyubaka, asaba ibihugu n’abaturage gukomeza kwirinda urwango, ivangura rishingiye ku moko n’irindi iryo aryo ryose.
Maj Gen (Rtd) Henry Kwami Anyidoho wahoze ayoboye ingabo za Ghana zari mu Rwanda mu butumwa bwa UNAMIR, yagarutse ku mbogamizi bahuye na zo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko nubwo icyo gihe hari ibikorwa ndengakamere ndetse bikajya no kuba izindi Ngabo mpuzamahanga zarahise ziva mu Rwanda, ingabo za Ghana zagumye mu gihugu, zikomeza kurinda abasivili no kubaha ubuhungiro, zikomeza inshingano zazo zo kubungabunga amahoro.
Yasabye urubyiruko n’abazavuka mu gihe kizaza kwirinda urwango n’ivangura, bagashyira imbere agaciro k’ikiremwamuntu.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja wari witabiriye iki gikorwa, yagarutse ku ngaruka zikomeye za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa
Yagarutse kandi ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ibihugu bishobora kwiyubaka no gutera imbere binyuze mu kwimakaza mahoro, ubutabera n’ubumwe bw’abaturage.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana zirwanira ku butaka, Maj Gen Lawrence Kwaku Gbetanu, wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 32 atari ukwibuka gusa, ahubwo ari no kongera gushimangira indangagaciro z’ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Yagaragaje ko uru rwibutso rwatashywe ari ikimenyetso cy’ubudaheranwa n’ubwiyunge, anashimira ingabo za Ghana zagize uruhare muri UNAMIR, anashimangira ko igihugu cye gikomeje gushyira imbere kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|