Gabon: 91,8% batoye guhindura Itegeko Nshinga

Muri Gabon, abaturage bitabiriye amatora ya Referendum ku guhindura itegeko nshinga batoye ‘Yego’ ku kigero cya 91.8% bemeza ko batoye itegeko rishya ryanditswe ku butegetsi bwa gisirikare buhagarariwe na General Brice Oligui Nguema.

General Brice Oligui Nguema mu matora ya Referendum
General Brice Oligui Nguema mu matora ya Referendum

Ubutegetsi bwa gisirikare, buyoboye Gabon nyuma ya Coup d’Etat yakuyeho Perezida Ali Bongo muri Kanama 2023.

Iryo vugurura ry’Itegeko Nshinga, rifatwa nk’impinduka ikomeye aho muri Gabon nyuma yo gukurwaho kw’ubutegetsi bwari bumaze imyaka isaga 50 mu biganza by’umuryango wa Bongo, kuko bwavuye kuri Omar Bongo, bujya kuri Ali Bongo.

Muri rusange, abaturage bagera ku 868,115 ni bo bitabiriye amatora ya Referendum ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, aho utora yasabwaga gutora ku ibara ry’icyatsi niba atora ‘YEGO’ cyangwa agatora ibara ry’umutuku niba atora ‘OYA’.

Bimwe mu bikubiye mu mushinga w’Itegeko Nshinga rishya, ni manda y’imyaka irindwi (7) y’Umukuru w’Igihugu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa, mu gihe mu Itegeko Nshinga ritaravugururwa, manda y’Umukuru w’Igihugu yari imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ikindi ni ukugira ubutegetsi buyobowe na Perezida wa Repubulika ariko butagira Minisitiri w’Intebe, mu gihe ku butegetsi bwa Ali Bongo, habagaho ibiro bya Minisitiri w’intebe ukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Bamwe mu badashyigikiye ko Itegeko Ishinga rya Gabon rivugururwa, bavugaga ko iryo rishya rizaba riha Umukuru w’Igihugu ubushobozi buhambaye, aho kugira inzego zikomeye.

Mu gihe ibyavuye muri ayo matora ya Referendum bizaba bimaze kwemezwa burundu n’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga (la cour constitutionnelle), hazakurikiraho amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Gabon, kugeza ubu, akaba ateganyijwe kuzaba muri Kanama 2025, kugira ngo ubutegetsi bw’inzibacyuho burangire.

Jeneral Brice Oligui yavuze ko yiteguye kuzatanga ubutegetsi bugasubira mu maboko y’abasivili nubwo avuga ko nawe yiteguye kuba yakomeza kuyobora neza icyo gihugu.

Yagize ati, “Turi hano ngo twubake Igihugu, kandi iki gihugu tuzacyubaka dufatanyije”.

Ikinyamakuru FranceInfo cyatangaje ko guhera ku wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, umunsi umwe mbere y’ayo matora ya Referendum, umutekano wari wakajijwe mu bice bitandukanye bya Gabon, ku buryo nta bikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora byabaye nk’uko byemejwe n’abayobozi ndetse n’indorerezi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka