Ethiopia: Abarenga miliyoni 50 bari mu matora aganisha ku Mukuru w’Igihugu

Abarenga miliyoni 50 b’Abanyetiyopiya bazindukiye mu matora rusange yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, mu gikorwa gifatwa nk’icy’ingenzi mu rugendo rwa Demokarasi muri iki gihugu.

Aya matora agamije gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abahagarariye inzego z’ibanze. Abadepite bazatorwamo Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, kuko ubutegetsi bw’iki gihugu bushingiye kuri gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko (parliamentary system).

Abiy Ahmed, umaze kuyobora Ethiopia kuva mu 2018, ni we uyoboye ishyaka rya Prosperity Party, riteganyijwe kongera kwegukana intsinzi nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021.

Abasesenguzi benshi bavuga ko iri shyaka rifite amahirwe menshi yo gukomeza kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko kubera intege nke z’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n’ibibazo by’umutekano bikigaragara mu bice bimwe by’igihugu.

Nubwo amatora yabaye mu bice byinshi bya Ethiopia, ntabwo yabereye mu karere ka Tigray ndetse no mu bice bimwe bya Amhara kubera ibibazo by’umutekano muke bikomoka ku ntambara n’imvururu byagiye biharangwa mu myaka yashize.

Guverinoma ya Abiy Ahmed igaragaza ko igihugu kimaze gutera intambwe mu bukungu, aho ubukungu bwa Ethiopia buteganyijwe kuzazamuka ku kigero kirenga 10% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Icyakora abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko hakiri ibibazo birimo gukandamizwa kw’abatavuga rumwe na Leta, abanyamakuru ndetse n’imbogamizi ku bwisanzure bwa politiki.

Ibyavuye muri aya matora biteganyijwe gutangazwa mu minsi iri imbere, bikazagaragaza niba Abiy Ahmed azakomeza kuyobora Ethiopia muri manda nshya cyangwa niba hazabaho impinduka muri politiki y’iki gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka