Côte d’Ivoire: Guillaume Soro yatowe kuyobora inteko nshingamategeko

Nyuma yo gusezera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu cyumweru gishize, Guillaume Soro yatowe ku bwiganze bw’amajwi kuyobora inteko nshingamategeko y’igihugu cya Côte d’ivoire kuwa mbere tariki 13/03/2012.

Guillaume Soro uyobora ishyaka Forces Nouvelles yegukanye intsinzi bitagoranye kuko ari we wenyine wiyamamarije uwo mwanya wa Perezida w’Inteko Nshingamategeko. Yari amaze amezi atatu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Biteganyijwe ko Perezida Alassane Outtara ashyiraho Minisitiri w’Intebe witwa Jeannot Ahoussou Kouadio wari Minisitiri w’Ubutabera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na PDCI, ishyaka rya Henri Konan Bédié ryamushyigikiye mu matora yatsinzemo Laurent Gbagbo.

Amatora y’abadepite yo mu Kuboza 2011, yegukanywe n’Ishyaka RDR rya Perezida Alassane Outtara n’imyanya 138 bingana 54% bw’imyanya 253 yahatanirwaga, hakurikiraho ishyaka rya PDCI ryegukana imyanya 86 ni ukuvuga 34%. Ku mwanya wa gatatu haje abakandida bigenga begukanye imyanya 17.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka