Cameroon: Hakuweho urujijo ku bivugwa kuri Perezida Biya umaze igihe atagaragara mu ruhame

Nyuma y’amakuru y’ibihuha yatangajwe ku wa Kabiri ko Perezida wa Cameroon, Paul Biya yitabye Imana, abayobozi bakuru mu gihugu bashimangiye ko n’ubwo amaze igihe atagaragara mu ruhame, ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo afite.

Hakuweho urujijo ku bivugwa kuri Perezida Biya umaze igihe atagaragara mu ruhame
Hakuweho urujijo ku bivugwa kuri Perezida Biya umaze igihe atagaragara mu ruhame

Perezida Paul Biya w’imyaka 91, ntaragaragara mu ruhame kuva ku ya 8 Nzeri, ubwo yitabiriga inama ihuza u Bushinwa na Afurika, yaberaga i Beijing.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugira ibindi bikorwa agaragaramo, ndetse ntiyanitabiriye Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yari imaze iminsi iteranira i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bayobozi muri Guverinoma ya Cameroon, yatangaje ko Biya ameze neza ndetse anamagana abantu yise ab’imico mibi bakwirakwije ibihuha ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo banatangaje ko yitabye Imana.

Ibi bihuha ku makuru y’ubuzima bwa Biya, yatangajwe nyuma y’uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta yari imaze iminsi ibaza amakuru ku buzima bwa Perezida Biya ndetse n’aho yaba aherereye.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Samuel Mvondo Ayolo, umuyobozi ushinzwe inama y’Abaminisitiri, yagize ati: "Umukuru w’Igihugu akomeje gukora inshingano ze i Geneve (mu Busuwisi) kandi ntabwo arigera ava mu Mujyi nyuma y’uruzinduko yagiriraga i Beijing."

Perezida Biya amaze igihe anengwa kumara hanze y’Igihugu igihe kinini cyane cyane mu Busuwisi. Hoteli Intercontinental iherereye i Geneve ngo ni hamwe mu hantu akunda cyane.

Muri 2018, umuryango utangaza amakuru ku byaha na ruswa (OCCRP) wavuze ko kuva Biya yagera ku butegetsi mu 1982, imyaka igera kuri ine n’igice yose ari igiteranyo cy’igihe yagiye amara mu ngendo agirira mu mahanga.

Umuvugizi wa guverinoma, René Sadi, yatangaje ko Biya azasubira muri Cameroon mu minsi iri imbere. Yamaganye kandi amakuru y’ibihuha avugwa ku buzima bwa Perezida Biya.

Nyuma yimyaka 42 ku butegetsi, Perezida Biya ni umwe mu bakuru b’ibihugu bayoboye igihe kinini muri Afurika.

Ku butegetsi bwe, yahaye ikaze indi mitwe itandukanye y’amashyaka, aho kuba Cameroon Igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe gusa. Paul Biya ariko kandi yagiye anengwa ko ubuyobozi bwe bwaranzwe na ruswa ikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka