Benin: Amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe mu gutegura amatora
Amashyaka menshi atavuga rumwe na Leta muri Benin, harimo n’irya Thomas Boni Yayi wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu yishyize hamwe agamije kugarura demokarasi bivugwa ko yangiritse, no gukorera hamwe mu rwego rwo gushaka uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2026 azaba mu mucyo no mu bwisanzure.
Abagize ayo mashyaka atavuga rumwe na Leta yibumbiye hamwe, anenga imiyoborere ya Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe Patrice Talon, iyo akaba ari yo mpamvu bishyize hamwe ngo bahuze imbaraga, kuko ngo babona ko igihe kigeze kugira ngo basubize igihugu mu nzira iboneye.
Iryo huriro ry’amashyaka atavuze rumwe na Leta ya Benin ryiswe Cadre de concertation, rihurije hamwe abo mu ishyaka rya Les Democrates rya Boni Yayi, Mouvement pour la libération (MPL), Grande solidarité républicaine (GSR), irya Nouvelle force nationale (NFN) ndetse na Nous le ferons. Ayo yose ahuriye ku ntego yo guhangana na Perezida uyoboye Benin muri iki gihe, Patrice Talon.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yatangaje ko umwe mu bagize ayo mashyaka arwanya Leta ya Benin, yasobanuye impamvu y’uko kwihuriza hamwe agira ati, “Iyo ubona ko hari igisekuru cyugarijwe n’ikibazo, intambara y’umuntu umwe ku giti cye wenyine ntabwo iba igihagije”.
Daniel Edah, Perezida w’Ishyaka Nous le feront, yavuze ko bizeye ko hari n’andi mashyaka azaza kubiyungaho uko iminsi igenda, kandi ko iryo huriro rizakomeza gukora kugeza ku matora yo mu 2026, kuko ryo ritandukanye n’andi mahuriro y’abatavuga rumwe na Leta yagiye abaho mu myaka yashize.
Iryo huriro ry’ayo mashyaka rifite inama nkuru y’ubuyobozi igizwe n’abanyamuryango batandatu (6), harimo Perezida w’ihuriro n’umunyamabanga nshingwabikorwa bombi baturuka mu ishyaka rya Les Democrates rya Boni Yayi.
Ohereza igitekerezo
|