Aho mwabereye mwabonye aho abantu baribwa? Twe FARDC iratwica ikaturya – Abanyamulenge baratabaza
Abaturage b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ya Congo, bamaze iminsi bazamura ijwi ryabo, aho bari hose, basaba ko hagira umuntu ubumva, akabatabara, ntibakomeze kwicwa na Leta yabo.
Mu Bwongereza, muri Amerika n’ahandi hirya no hino ku isi, imyigaragambyo y’aba baturage bitwa Abanyamulenge yakomeje gusaba ko hari uwakumva ijwi ryabo akabagirira impuhwe.
Aka videwo kamaze iminsi gahererekanywa ku mbugankoranyambaga, karimo umugore wahawe umwanya, maze avuga ko ibyo ubwoko bwe bukorerwa ari agahomamunwa.
Nyirasafari Jolie, yavuze ko ari mu gihugu cya Kenya, maze agira ati “ ndi Umunyamulenge waturutse mu misozi ya Minembwe, Kivu y’Epfo muri Congo. Ndi umwe mu bantu bagizweho ingaruka z’ubwicanyi bukorerwa ubwoko bwacu buri gihe. Tuje kwamagana ubu bwicanyi butwibasira.”
Yongeyeho ati “Twebwe iwacu, twicwa na Mai Mai, twicwa na Wazalendo, twica n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ndetse tunicwa n’ingabo zacu ziyita FARDC.”
Nyirasafari yakomeje avuga ko iki gihugu cyanze kubemera nk’abenegihugu bacyo buzuye, kandi ngo Abasekuruza babo ni Abanyekongo, nyamara ngo igihugu kirirwa kibica umusubizo.
Yagize ati “abana baricwa, abagore baricwa, bakicishwa amabombe, bakicishwa drones, cyangwa n’indege y’intambara yitwa Sukoi iza ikarimbura amazu n’abayaryamyemo bose bagapfiramo.
Nyirasafari, yageze aho avuga mu magambo afatika neza yerekana ibibazo bari gucamo, maze agira ati “ Twebwe baratwica iteka, badufungira ahantu hataba umunyu, isura yacu yaraharaitswe, twitwa amaziba y’uburyo bwose…gufatwa ku ngufu byabaye byinshi, nta burenganzira ubwo ari bwo bwose duhabwa.”
Yongeyeho ati “Twebwe dukomeza kwicwa kandi ibihugu birebera, namara twese turi abaturage nk’abandi. Turashaka uburenganzira, turashaka kubaho nk’ibindi biremwamuntu, Leta yacu yatwimye uburenganzira, ibihugu by’abaturanyi biza kutwica.”
Yongeyeho kandi ko badafite inzu zo kubamo, kuko indege zasenye amazu yabo yose, bakaba barara hanze, bakanyagirwa, batagira amavuliro n’ikindi cyose cy’ibanze kigenerwa ikiremwamuntu.
Nyirasafari yongeyeho ko n’amatungo yabo yose yishwe n’indege za FARDC, maze agira ati “twari dusigaranye inka nkeya zaduhaga amata bigatuma abana babona ayo banywa, ariko kugeza ubu, nta nka isigaye. Leta yohereje indege ziraza zirazica zirazimara. Ubu abantu bishwe n’inzara. Abana na bo ubwabo barwaye bwaki.”
Mutekereze kubaho mu buzima butagira umunyu
Nyirasafari yerekanye ko ubuzima Abanyamulenge babayemo burenze uko umuntu yabutekereza, aho yagize ati “Namwe nimwibaze kubaho nta munyu mu gihe cy’imyaka icumi. Ubwo mwuma koko tubayeho dute?”
Yongeyeho ati “rwose turatabaza. Turicwa nk’inyamaswa, abantu bakaribwa nk’ibyo kurya by’abandi bantu. None se twebwe turi ibisimba, turi amatungo, cyangwa turi abantu> Mwabonye hehe aho umuntu yicwa, akotswa, hanyuma bakamurya? Umuntu bakamwica bakamukataguramo ibice, hanyuma bakamurya, kandi ibyo bigakorwa n’abaturanyi bacu.”
Aha niho yasabye Leta ya Kenya yabacumbikiye, iyo yita ati “mwaratwakiriye, mwatweretse umutima mwiza, turabashimiye. Turabinginga Leta ya Kenya, muturengere, mudufashe, uko mwaduhaye icumbi, tukaba dutembera hose dufite amahoro, tukarya ifunguro ryo muri iki gihugu, muhabwe umugisha. Gusa muhaguruke muturwaneho, kuko ababyeyi bacu bari kwicwa, abasigaye inyuma ntibashobora kubona aho banyura bahunga. Turasaba Perezida wacu William Ruto ngo atubere maso, atuyobore, Imana ibimufashemo. Turasaba ibihugu byose ko byadufasha zikaturinda.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|