AFC/M23 yakiriye intumwa z’umuryango w’abibumbye wita ku buzima ku kibazo cya Ebola
Kuri uyu wa 26 Gicurasi, i Goma, ubuyobozi bwa politiki bwa AFC/M23 bwakiriye intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO), zije kuganira ku ngamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Mu biganiro byabaye, abayobozi ba AFC/M23 barimo umuhuzabikorwa wa politiki Corneille Nangaa Yobeluo, abamwungirije Bernard Bisimwa na Dr. Freddy Kaniki, bongeye gushimangira ubushake bwabo bwo gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu by’ubuzima kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya virusi ya Ebola mu bice igenzura.
AFC/M23 na WHO bagaragaje ingamba zimaze gukazwa mu bikorwa byo ku rwego rw’ibanze, zirimo gukurikirana uko indwara ihagaze, gukangurira abaturage kuyirinda, gutahura byihuse abakekwaho iyi ndwarwa, ndetse no gufasha abaganga bakorera mu duce twibasiwe.
Abahagarariye WHO bashimye ubufatanye, gukorera mu mucyo no gukingurira ibikorwa by’ubuzima amarembo byagaragajwe na AFC/M23 mu guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima rusange. Banashimye uburyo abayobozi b’uyu mutwe biteguye gutanga amakuru y’ingenzi ajyanye n’ubuzima no korohereza ibikorwa by’abaganga mu bice igenzura.
Mu karere kamaze igihe karangwa n’ibibazo by’ubutabazi n’umutekano muke, AFC/M23 ivuga ko ubu bufatanye na WHO bugaragaza ubushobozi bwayo bwo kubahiriza inshingano z’ubuyobozi no gukora ibikorwa bifatika byo kurinda abaturage.
Abayobozi bavuzre ko kurwanya Ebola ntabwo bifatwa gusa nk’intambara y’ubuzima, ahubwo ni n’inshingano y’ubumuntu yo kurengera ubuzima bw’abaturage ba Congo.
AFC/M23 yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga, kubahiriza amabwiriza y’ubuzima, no gufatanya byuzuye n’abaganga kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Ebola.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|