Abasirikare ba RDF bashoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare muri Etiyopiya

Aba Ofisiye bato babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Holeta Military Academy riherereye muri Ethiopia, mu muhango wabaye ku nshuro ya 71 w’amasomo ya gisirikare azwi nka Metema Long Cadet Course.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga wayobowe na Field Marshal Birhanu Jula, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (FDRE Defense Force).

Mu banyeshuri basoje amasomo Ofisiye Niyigena Lucie yashimiwe by’umwihariko nk’uwahize abandi banyamahanga bose bari muri ayo masomo, nyuma yo kugaragaza ubuhanga n’imyitwarire myiza mu masomo ya gisirikare.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Col. David Sangani, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, aho yagaragaje ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Ethiopia.

Uru rwego rw’imikoranire rugaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guteza imbere ubumenyi mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye, hagamijwe gukomeza kubaka umutekano n’ituze mu Karere.

Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.

Uretse ubufatanye bw’ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka