Abanyarwanda batuye muri Gineya bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore

Tariki ya 08 Werurwe 2026, Abanyarwanda batuye muri Gineya hamwe n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi mpuzamahanga w’Abagore. Ni ibirori byabereye ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Conakry.

Umugoroba waranzwe n’ibiganiro bitandukanye byari bishingiye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego mpuzamahanga ariyo “Uburenganzira. Uburinganire. Guha imbaraga. Ku bagore n’abakobwa bose.” N’iyagenwe ku rwego rw’Igihugu igira iti: “Umugore ni uw’agaciro."

Bwana Théoneste Ntakirutimana, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Gineya na Madamu Irene Mukashema, ukorera muri icyo gihugu, mu biganiro byabo bagaragaje uruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, hagaragazwa intabwe yatewe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bashimangiye kandi ibyagezweho mu Rwanda mu guteza imbere ubushobozi bw’umugore, harimo kuba ahagarariwe mu nzego zitandukanye zifatirwamo ibyemezo aho abagore mu Nteko Ishinga Amateko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite bagera kuri 63.75% ndetse no muri Sena umubare w’abagabo n’uw’abagore ukaba ungana.

Mu zindi nzego naho, abagore bahabwa amahugurwa ajyanye no kwihangira umurimo. By’umwihariko abana b’abakobwa bahawe amahirwe angana n’aya basaza babo aho ubu bitabira kwiga amashuri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Bagaragaje amategeko yashyizweho ashimangira iryo hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye uhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi nk’itegeko ry’Abantu n’Umuryango ndetse n’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Shalom Keza na Shima Teddy bari bahagarariye urubyiruko nabo batanze ubutumwa babinyujije mu mivugo bashima agaciro umugore yahawe n’uruhare rwe aho Umunyarwandakazi n’umunyafurika bagaragaje ubushake n’ubudaheranwa ndetse baba n’ishingiro ry’icyizere cyo kurushaho kubaka ejo heza.

Kuri uwo munsi kandi, Dr Adelard SHYAKA yahaye ikiganiro abawitabiriye kuri “Kanseri y’inkondo y’umura agaragaza ikiyitera, uko yirindwa, uko isuzumwa, uko ikingirwa n’uko ivurwa.

Yagaragaje ko Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu Kanseri y’inkondo y’umura mu mu Banyarwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Yasabye uruhare rwa buri wese mu kuyirandura ndetse no kwitabira gutanga inkunga y’ubushobozi bukenewe mu kuyikingira kugirango irandurwe burundu.

Mu ijambo ryatanzwe n’uwari ahagarariye Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Gineya muri uwo muhango, Bwana Serge Guillaume Nzabonimana yashimangiye ko ibyagezweho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda bishingiye mbere na mbere ku bushake bwa politiki y’u Rwanda idaheza kandi iharanira ko ntawe ugomba gusigara inyuma mu bana b’u Rwanda.

Kongerera ubushobozi abagore no gushishikariza abana b’abakobwa kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga nabyo ni imwe mu ntego n’inkingi z’ibanze z’igihugu kiyemeje kugirango kirusheho kwihuta mu imberambere kandi imbuto byeze iragaragara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka