Abanyarwanda batuye I Brazzaville bahuriye mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, yateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye kuri Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza, witabirwa n’abantu barenga 350.
Abitabiriye uwo muhango barimo abayobozi bakuru ba Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Leta ya Congo yari ihagarariwe na Ministiri ufite mu nshingano ze kugenzura ibikorwa bya Leta, kuzamura ireme mu mitangire ya serivisi za leta no kurwanya ruswa n’akarengane, Bwana Gilbert Mokoki.
Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, hacanywe kandi urumuri, aho urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 rwatanze ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko “Twibuke twiyubaka."
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Parfait Busabizwa, yashimye abitabiriye umuhango, ashimangira ko kwibuka ari uguhesha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza abarokotse no gushima abayihagaritse bakabohora igihugu.
Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko yari umugambi wateguwe ushingiye ku rwango n’amacakubiri, anenga ipfobya n’ihakana bikomeje kugaragara ku isi, cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, anasaba ibihugu gukaza ingamba zo kubirwanya , hashyirwa mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga n’imyanzuro y’umuryango w’Abibumbye mu guhana abahakana Jenoside.
Ambasaderi Busabizwa yanagaragaje ko kwibuka bitarangirira mu mateka gusa, ahubwo ari inshingano yo kubaka ejo hazaza.
Yibukije ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, rushyiraho ingamba zirimo inkiko Gacaca na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, zafashije mu kubaka igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe.
Yakomeje asobanura ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbogamizi zishingiye ahanini ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara, cyane cyane mu karere, aho imitwe nka FDLR ikomeje gukwirakwiza urwango no guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hibasirwa Abatutsi n’Abanyamulenge.
Yasoje asaba buri wese kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera kuba ahandi hose ku isi, anakangurira amahanga kudahishira no guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bari ku butaka bwabo. Yanashimiye Repubulika ya Congo ku mubano mwiza n’ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi.
Muri uwo muhango kandi, hasomwe ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, bwatanzwe n’uhagarariye uwo muryango, Gon Myers.
Muri uyu muhango herekanwe filime mbarankuru “Génocide au Rwanda - Louise Mushikiwabo :«Ma revanche ? Je me suis forcée à vivre pour les victimes» ndetse havugwa n’imivugo irimo La « minute de silence » wakozwe n’umunyetchad Dr Appolos N. wagarutse kubyo yabonye mu Rwanda Jenoside ikirangira, na « Enfant de la lumière » wakozwe na Kundwa Ayan , washimangiraga ko nk’urubyiruko, amateka atagomba kubaherana ko ahubwo aribo bagomba kubaka ejo heza hatarangwa n’urwango, n’amacakubiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|