Zizajya ziboneka mu minota itatu: Iki cyumweru Spiro izakemura ikibazo cya batiri zitinda kuboneka

Ikigo gicuruza moto z’amashanyarazi zitwa Spiro cyavuze ko cyumvise neza ikibazo cya bateri zitinda kuboneka, bigakerereza motari, none ngo kizanye igisubizo.

Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri iki kigo, kuri uyu wa Gatandatu, 20 Kamena, Spiro izafungura sitasiyo eshatu nini, zishobora gucaginga bateri hagati ya 350-700 icyarimwe.

Ibyo rero, ngo bisobanuye ko iyo sitasiyo iba ishobora gutanga bateri 700-1500 ku munsi.

Felix Rubanda, umuyobozi ushinzwe ingufu muri Spiro Rwanda yagize ati "Nyuma y’iminsi nk’icumi cyangwa makumyabiri, tuzafungura izindi sitasiyo zirindwi, zose hamwe zibe icumi."

Izi sitasiyo ngo zizashyirwa ahantu h’ingenzi mu kazi ka motari nka Nyamirambo, Kinamba, Kicukiro centre, Kimironko, Batsinda, Muhima, Nyabugogo, Gatsata, Kanombe na Sonatube.

Yongeyeho kandi ko utwara moto ushaka bateri azajya ayibona hagati y’iminota itatu n’itanu.

Ibitekerezo   ( 5 )

Nukuri spiro ni ni nziza mukazi ka motar ariko umwanya umumotar amara kuri station umutera igihombo gikomeye kuko umumotar ashobora kumara igihe gishobora no kugera ku masaha abiri ategereje battery!!! Ngaho ibaze inshuro ajya kuri station nibura inshuro eshatu(3) ubwo ni 6 hrs yipfabusa. Rero iki ikibazo kirakomeye mugikemure mumaguru mashya, MURAKOZE!

Dismas yanditse ku itariki ya: 20-06-2026  →  Musubize

Muraho neza kuba swap executive bakorera ahantu kure batishimiye cyangwa bakora shift batishimiye haricyo mwabafasha kugirango bazahindure bajye gukorera murizo stations nshyashya mugiye gufungura?

Alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2026  →  Musubize

Muraho neza.nejejwe nokumva iyinkuru nziza,ndumukiriya wa sipiro ariko akazi tugakora macuri kubera ikibazo cyumuriro,ndifuzako ibibivuzwe byashyirwa mubikorwa biryo akazi kacu kakagenda neza,muduha service nziza natwe tubabera abakiriya beza,kuko twamaze kubonake sipiro ibyivuze itabishyira mubikorwa mugerageze abakiriya twongere tubagirire ikizere kuko mwarimwaramaze kugitakaza kubakiriya,banyu.murakoze

Nitwa Nsengimana Esdras yanditse ku itariki ya: 16-06-2026  →  Musubize

N jyewe ndibaza sikibazo cyabateri nkkeya ahubwo ikibazo n baterry umwanya yuzuriraraho niwo mwwinshi bakwiye gufata baterry ikuzuriraho nkiminonata 30 kugira iyo watwaye ube uyikoresha nko 1h30 ugaruke usanga iyindi yuzuye.murakoze.

ITANGISHAKAa cesar yanditse ku itariki ya: 16-06-2026  →  Musubize

Byaba ari byiza cyane rwose kuko iki kibazo cyari kibangamiye motars n’abanyarwanda bose muri rusange kuko transportation ni urwego rukora kungeri zitandukanye z’abantu.

Ibrahim Abuu Usaamat yanditse ku itariki ya: 15-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka