Victoire Ingabire akurikiranweho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda akaba yaratawe muri yombi muri Kamena 2025.
Muri uru rubanza, Ingabire arareganwa n’abantu barindwi ari bo Sibomana Sylvain, Hagenimana Hamad, Rucubanganya Alexis, Ndayishimiye Jean Claude, Masengesho
Emmanuel, Nahimana Marcel, Mutabazi Alphonse na Nsengimana Theoneste.
Ingabire Victoire, yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika muri 2018, nyuma yo gutakamba asaba imbabazi ku bw’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe mu 2013 kubera ibyaha birebana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|