Ushobora kuba uri ‘Bihemu’ warashyizwe ku rutonde rw’abambuzi utabizi

Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.

Umuntu utarimo kwishyura neza imisoro muri ‘Rwanda Revenue Authority’ cyangwa ufite ideni rya MTN na Airtel, cyangwa utishyura umuriro w’imirasire wa Mysol na Bboxx, amazina ye ashobora kuba yarashyizwe mu Kigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) bakunze kwita CRB.

Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu
Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu

Mu magambo arambuye CRB bisobanura ‘Credit Reference Bureau’ cyangwa Ibiro byitabazwa mu kureba niba umuntu hari aho yafashe umwenda/inguzanyo.

Na none umufatabuguzi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) utarishyuye imwe muri fagitire y’amazi, cyangwa ufitiye ideni ikigo cy’Ubwishingizi, uwo ntashobora kugira ahandi yasaba inguzanyo ngo ayihabwe, ndetse ngo aba ari no gukurikiranwa mu zindi nzego.

Ikigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda TransUnion Rwanda Ltd kivuga ko ibigo byose bifite abakiriya bishyura nyuma yo guhabwa serivisi cyangwa ibicuzwa runaka, byemerewe kucyiyambaza kugira ngo inzego zose zirimo n’iz’umutekano zitangirire hafi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa TransUnion Rwanda (CRB), John Kabera, avuga ko kugeza ubu hari ibigo byinshi bakorana kugira ngo abatishyura neza imyenda bajye bamenyekana.

Muri byo hari ibigo by’Imari (Amabanki, za SACCO, Microfinance, Mobile Money, Airtel Money, Mocash), ibigo by’ubwinshingizi, ibicuruza umuriro w’imirasire, ibigo by’itumanaho bigira abafatabuguzi b’amayinite yo guhamagara na Internet byishyurwa ku kwezi.

Hari n’ibigo bicuruza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ibicuruza serivisi z’ibanze nka WASAC, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro na Minisiteri y’Ubutabera ishinzwe gukurikirana abambuye Leta.

Kabera avuga ko TransUnion itanga amakuru yitwa “Credit Score” yaba meza cyangwa mabi bitewe n’uko umuntu arimo kwishyura neza umwenda yahawe, bigatuma ashobora kwemererwa cyangwa gukumirwa kuri serivisi zitandukanye agomba guhabwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo byigenga.

Kabera agira ati “Iyo umuntu yafashe inguzanyo cyangwa umwenda ntawishyure waba uw’ikigo cy’imari cyangwa ikindi aho batanga serivisi zabo ku ideni, iyo icyo kigo cyayobotse CRB bigakorana, icyo gihe ayo makuru aba ashobora kuboneka mu ikoranabuhanga rya CRB, akaba ari yo akubuza kubona serivisi ahandi.”

Uyu muyobozi wa TransUnion avuga ko kugeza ubu umuntu ufite umwenda utarimo kwishyurwa kubera amakuru yatanzwe na CRB, uretse kuba atemerewe indi nguzanyo ahantu hose ayisabye, ngo agera ubwo ajyanywa mu nkiko cyangwa akagurishirizwa ibye kugira ngo habanze hishyurwe wa mwenda.

Kabera akomeza avuga ko hari n’ubwo umuntu ajya gusaba ibyangombwa nka pasiporo agakumirwa na CRB, ndetse ko hari n’abajya gusaba akazi bashobora kutagahabwa kubera kugira umwenda utishyurwa.

Umuntu wifuza kuba umwajenti wa MTN, Airtel, banki cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose afite ‘credit score’ itari nziza muri CRB, ntabwo ashobora kwemererwa gukora uwo murimo, nta n’ubwo yafunguza konti ya Mobile Money cyangwa muri banki iyo ari yo yose.

Kugira ngo umuntu amenye ko nta mwenda afite muri banki cyangwa mu bindi bigo, byaba ibya Leta n’ibyigenga, akanda muri telefone ye *707# agakurikiza amabwiriza.

Ibitekerezo   ( 148 )

hello!! mundebere impamvu banshyize muri CRB kandi nta mwenda mbafitiye. kuko narishyuye byose.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 5-05-2026  →  Musubize

DC93SC3190000168629

M
Mwapfa mukankura muri CRB KONISANZE NTA DENI PFITE IYONOMERO NIYO NAKORESHEJE NANDIKIRA RWANA REVENUE
NA TESTATION NO CREANCE NARAYOHREJE ARIKO NTAGISUBIZO NDABONA

Rudasumbwa cyprien yanditse ku itariki ya: 23-04-2026  →  Musubize

Urwego bank rwanyanditseho ideni Kandi nta deni mbafitiye nasabaga ko mwa turenganura kuko umuntu kuba yakakinguzanyo muzindi bank ntibikunda mudukure muri crb Kandi iriya bank ibangamira abantu Kuko iyo baguhaye inguzanyo bahita bagushyira muri crb

Barakagwira charllotte yanditse ku itariki ya: 21-04-2026  →  Musubize

Haridwni narifute rya macye macye ndaryishyura umwana washize ariko ndacyagaragaraho kofite umwenda mwafasha mukankuramo

Dusabimana jean Pierre yanditse ku itariki ya: 15-04-2026  →  Musubize

Haridwni narifute rya macye macye ndaryishyura umwana washize ariko ndacyagaragaraho kofite umwenda mwafasha mukankuramo

Dusabimana jean Pierre yanditse ku itariki ya: 15-04-2026  →  Musubize

Mwiriwe ese umuntu ashaka icyangombwa cyuko umuntu Atari mwo umwenda cyangwa batamushyize muri SRB yagikurahe hamwegereye?

Tuyishime Janvier yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Mwiriwe ese umuntu ashaka icyangombwa cyuko umuntu Atari mwo umwenda cyangwa batamushyize muri SRB yagikurahe hamwegereye?

Tuyishime Janvier yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Narishyuye ariko ntabwo murankura muri CRB

Abidani dieu merci yanditse ku itariki ya: 2-01-2026  →  Musubize

Ndi muri CRB kandi narishyuye ibigendanye nimisoro ariko mwanshyize muri CRB

Ndahayo charles yanditse ku itariki ya: 4-02-2026  →  Musubize

Ikindi number umuntu yababonaho nayo mwayimpa murakoze

Munyaneza theophille yanditse ku itariki ya: 31-12-2025  →  Musubize

Nifuza kumenya niba ndimuri CRB mwamfasha murakoze

Munyaneza theophille yanditse ku itariki ya: 31-12-2025  →  Musubize

Crb ikorera hehe number umuntu yababonaho nizihe kucyi batinda gukura umuntu muri crb kandi yarishyuye !?

Willy yanditse ku itariki ya: 6-08-2025  →  Musubize

Nigute namenya niba ndi muri srb?

Manizabayo david yanditse ku itariki ya: 27-08-2025  →  Musubize

Nigute namenya niba ndi muri srb?

Manizabayo david yanditse ku itariki ya: 27-08-2025  →  Musubize

Nifuza kumenya niba ndimuri CRB

Munyaneza theophille yanditse ku itariki ya: 31-12-2025  →  Musubize

Mwaramutse neza,ko mbona atari urwumwe abo biri munshingano twizereko bari kugenda babafasha kuko gukomeza kubarwaho ideni Kandi warasoje kwishyura ntabwo aribyo kuko bikubuza andi mahirwe yo kubona amafaranga ngo ikomeze ukore.
Bityo muduhe inzira bicamo ariko mudufashe mugire weekend nziza.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-08-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka