Ingabire akurikiranweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ku wa 15 Kamena yari yitabye urukiko ngo urubanza rutangire mu mizi, ariko avuga ko atameze neza mu mubiri, mu marangamutima no muri Roho.
Mu byo yavuze, harimo ko atabona imiti ye y’amenyo n’iy’uruhu uko bikwiye, ko atavugana n’umuryango we nk’uko abyifuza, ndetse ko atemererwa kujya gusenga, uretse ku Cyumweru.
Yari yavuze kandi ko atemererwa kuvugana n’abo bari mu rubanza rumwe, uko ari batandatu.
Uyu munsi, Ingabire wari waje yitwaje ya miti avuga ko akoresha ku ruhu rwe ndetse n’amenyo yari yayizanye mu rukiko.
Urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bigaragaza ko atabona imiti uko ayifuza, cyangwa ko abuzwa gusenga, cyangwa kuvugana n’umuryango we.
Urukiko rwahaye Victoire Ingabire umwanya wo kuvugana n’abo bareganwa, aho mu rukiko, kugira ngo noneho urubanza ruzakomeze kuri uyu wa 17 Kamena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|