Urugamba rwo kuri Nkana: Uko Kajugujugu enye za Ex-FAR zahize Perezida Kagame agitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda

Jenerali Fred Ibingira yasobanuye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho agaragaza ko nyuma y’iraswa rya Maj. General Fred Gisa Rwigema babuze icyerekezo, maze Perezida Kagame akabasanga akaba ari we utanga icyizere gishya n’ubwo na we umwanzi yamuhize ngo amwivugane rugikubita nk’abandi bayobozi bamubanjrije.

Gen. Ibingira, avuga ko yageze ku rugamba hagati ya tariki 7-10 z’Ukwakira 1990, mbese icyo gihe hari hashize icyumweru kimwe Rwigema arashwe.

Icyo gihe, Ibingira wari Liyetona, avuga ko hari akajagari, nta kizere cyo gutsinda, kandi ubwo icyo gihe yari ataramenya ko Rwigema yapfuye, ariko aho abimenyeye, nawe yumva ko bitazoroha.

Nuko haba inama ya mbere, iyoborwa na Bunyenyezi, hamwe na Bayingana.

Agira ati "Batubwiye ko umwanzi bamumereye nabi, ndetse ko agiye kumanika amaboko, ariko nkibaza ukuntu bishoboka, maze koko kuwa 22 Ukwakira, Bunyenyezi arahaguruka, avuga ko agiye kurasa umwanzi, nuko arazinduka saa kumi n’imwe atwara imbunda zose, nuko mu kanya gato twumva amasasu menshi cyane, tugira morale ngo twatsinze."

Aha rero ngo si ko byari byagenze, ahubwo agira ati "Bunyenyezi yaragiye araraswa n’ingabo ze, Bayingana agenda amukurikiye na we araraswa. Nuko bapfuye."

Icyo gihe rero ngo hahise hagenda Co Ludovik Twahirwa Dodo, arabakurikira, agaruka gutegura abasirikare Kagitumba kugira ngo barebe uko bajya gukurayo imibiri y’abaguye ku rugamba.

Agira ati "Kuba Fred yari apfuye hakaba ikibazo, byatugaragarije ko urugamba rwari hagati y’abantu babiri; late Fred na Afande(Kagame). Byagaragaraga ko abandi badafite amakuru yo kururwana."

Ngo Kagame akigera ku rugamba ba basirikare bamaze gupfa, ngo yasanze amabatayo umunani ya RPA umwanzi yayarashe yayagize ubusa.

Kagame ageze ku rugamba

Ibingira, avuga ko kiriya gihe, Col Dodo yari umwe mu babakuriye. Agira ati "Kuwa 26 Dodo yarampamagaye, icyo gihe nari umuyobozi ushinzwe imirwano n’amahugurwa, maze nsanga ahagararanye na Afande(Kagame) muri kaburimbo hagati. Yari amaze kumuha amabwiriza yo kujya kurasa Gatuna."

Icyo gihe barashe Gatuna, mu gihe ingabo za Habyarimana zari mu birori zibwira ko zatsinze Inkotanyi burundu, ariko ngo iyo yari intangiriro nshya y’urugamba.

Ku musozi wa Nkana Afande yari ahaguye - Ibingira

Nyuma yo gutangiza urugamba rushya, Kagame yongeye kwegeranya ingabo zose aho zari zatataniye, nuko barasa Kivuye, Kaniga ya kabiri, ariko barasa n’ahantu hitwa Nkana, aho Inkotanyi zari zigiye kongera gukubitwa ahababaza.

Ibingira agira ati "Nkana ho afande(Kagame) bari bahamutsinze. Nayo ni amahirwe. Burya Imana abantu babana nayo kandi bakayibona ikabumva, ni abasirikare. Nk’abarokore mwebwe, uretse gusenga Imana, sinzi niba hari aho mwari mwahurira n’urupfu."

"Uwo musozi wa Nkana, Afande bawumurasiyeho, kajugujugu z’umwanzi zibisikana, ngira ngo nzari nk’enye, ebyiri ziza, n’izindi ziza, kuko twari ku gasozi gateganye naho, araraswa koko. No ku maradiyo ya gisirikare y’umwanzi twumvaga, Abafaransa bavugaga ko ari kuri ako gasozi. Baramurashe ntiyagira icyo aba, turahava, tuva Nkana."

Kuva Nkana, Ibingira avuga ko byagaragaye ko bongeye gutsindwa bwa kabiri, ariko mu gihe abasirikare bavuga bati urugamba ruratunaniye, kuwa 24 Ukuboza 1990, Kagame akoresha inama, bose bavuga ibyo bazakora bitandukanye, arabihorera, ariko mu gitondo, Col Dodo ababwira ko yahawe amabwiriza ko bajya mu rugano, maze bagakomereza mu Birunga.

Ku ruhembe rwa RPA Inkotanyi, Perezida Kagame yakomeje kuyobora urugamba bafata Ruhengeri, bafata n’ibindi bice byinshi kugeza ubwo bashoboye "Kubamba EX-FAR" nk’uko Gen. Ibingira abyita, maze nyuma baza no kuvanaho ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye abarenga Miliyoni mu minsi ijana.

N’ubwo amaze imyaka mirongo ine mu buyobozi bwa Afande(Kagame), Ibingira avuga ko kugeza n’ubu hari ibintu atarasobanukirwa mu bushiramanga bwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka