Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa rurasabwa kuba umusingi w’iterambere ry’Igihugu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko urubyiruko rw’Abanyarwanda, rwaba uruba imbere mu gihugu n’uruba mu mahanga, rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere dipolomasi y’u Rwanda no gukomeza kubaka Igihugu.

Ibi yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ririmo kubera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro, kiri mu Karere ka Gatsibo.

Ikiganiro cye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Dipolomasi y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu gihugu no hirya no hino ku Isi."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye urwo rubyiruko uko dipolomasi y’u Rwanda yubakiye ku kurengera inyungu z’igihugu, guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yashimangiye ko buri Munyarwanda, aho yaba atuye hose, ashobora kugira uruhare mu kwamamaza ibyiza by’u Rwanda, kurengera inyungu zarwo no gutanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere, ubumwe n’ubudaheranwa igihugu kimaze kugeraho.

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryitabiriwe n’abarenga 700, rikaba ryatangiye ku wa 1 Nyakanga 2026, rikazarangira ku wa 10 Kanama 2026.

Iri torero rihuza ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru hamwe n’abitwaye neza mu Rugerero rw’Inkomezabigwi.

Abaryitabiriye bahabwa amasomo agamije kubatoza gukunda Igihugu, kwimakaza indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda, kubaka ubuyobozi bwiza, umuco wo kwigira, ubwitange no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu. Banigishwa amateka y’u Rwanda, urugendo rwo Kwibohora n’icyerekezo igihugu gifite mu myaka iri imbere.

Abitabiriye kandi basura ahantu hatandukanye h’amateka n’iterambere, bakaganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo basobanukirwe imiyoborere y’Igihugu n’uruhare rwabo nk’urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda. Mu minsi ishize, bamwe muri bo basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi.

Itorero Indangamirwa ni imwe muri gahunda za Leta zigamije gutoza urubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda no kurutegura kuba abayobozi n’abagize uruhare rugaragara mu kubaka igihugu, haba imbere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka