Kuri iyi nshuro ya makumyabiri, umushyikirano wahuje Abanyarwanda b’ingeri zose, bashakaga kumva icyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abwira abayobozi ku bijyanye n’inshingano igihugu cyabahaye.
Icyo yababwiye cya mbere cy’ibanze, nuko hakiri ibibazo bananiwe gukosora, kandi ahora agarukaho kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize. Muri ibyo harimo igwingira ry’abana rivugwa mu turere ubundi dusanzwe dufite ibiribwa.
Harimo kandi ikibazo cy’abayobozi batita ku nshingano zabo muri rusange, ugasanga inyungu zabo ni zo bashyize imbere, aho kureba inyungu z’umuturage, ugasanga akababaro umuturage afite ntibakumva, kuko bo bahembwa neza, ntacyo baganya.
Perezida Kagame yagarutse ku mutekano w’Igihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga, atinda ku baturanyi bakomeje gutera ibibazo u Rwanda barimo umuturanyi wo mu Majyepfo witwa u Burundi, wakagombye kuba ari impanga n’u Rwanda, ariko akaba afite imyitwarire mibi.
Umuturanyi wo mu Burengerazuba witwa Congo Kinshasa nawe akomeza ateza umutekano mucye ku Rwanda, kubera ko acumbikiye FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ubu bahora bakubita agatoki ku kandi, ngo bashaka kuza gukomereza aho bari bagejeje ubwicanyi.
Bashyigikiwe n’iyo Leta ya Kinshasa ubwayo ivuga ko ishaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku bijyanye n’Ubukungu bw’u Rwanda, Kagame yasetse cyane abibwira ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, nyamara ushinzwe ikigo cya Mine, Peteroli na Gas, agaragaza ko 80% y’uturere tw’u Rwanda dufite amabuye y’agaciro.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mwirienez hanomurihuye
Akagari kagasumb
Umurenjye maraba
Turabakunda,
Abayobozibaho nkahobacyemuye ikibazocyawe
Bakujyanahiryanohino
Bikarangirahajemo
Ruswa
Mwirienez hanomurihuye
Akagari kagasumb
Umurenjye maraba
Turabakunda,
Abayobozibaho nkahobacyemuye ikibazocyawe
Bakujyanahiryanohino
Bikarangirahajemo
Ruswa