Umushahara w’Umunyamakuru mu Rwanda: 17% ntibageza ku bihumbi ijana Frw
Raporo y’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda - ARJ yagaragaje ikibazo mu mibereho y’abanyamwuga, aho abasaga cumi na barindwi ku ijana bahembwa umushahara uri munsi y’Amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda ku kwezi.
Imibare y’amikoro yinjizwa igaragaza ibintu biteye impungenge, nubwo 27.9% by’ababajijwe bahisemo kutatangaza amafaranga binjiza, mu batangaje ayo binjiza, 17.2% binjiza munsi ya 100,000 Frw ku kwezi, naho 15.1% binjiza hagati ya 100,000 na 199,999 Frw.
Kuri uru rutonde, 12.6% binjiza hagati ya 200,000 na 299,999 Frw, naho 16.0% binjiza hagati ya 300,000 na 499,999 Frw.
Kugeza uyu munsi, 11.3% nibo binjiza 500,000 Frw cyangwa arenze ayo ku kwezi.
Aha rero, ni nayo mpamvu abanyamakuru babajijwe, 43 ku ijana bagaragaje ko umushahara bahembwa ubaha iby’ibanze bicye cyane, naho abandi 13 ku ijana bavuga ko amafaranga bahembwa atabaha iby’ibanze nkenerwa, habe na gato.
Abanyamakuru 2.7 ku ijana, ni bo bonyine bemeza ko umushahara wabo ubaha ibyo bakeneye byose.
Mu yandi magambo, abanyamakuru 92.8 ku ijana bagaragaje ko umushara ubaha iby’abanze ku rwego ruciriritse, cyangwa se ntibabonemo iby’ibanze na gato.
Hagati aho, muri aba banyamakuru, abafite amasezerano y’umurimo w’igihe kirekire, ntibageze kuri mirongo itanu ku ijana, dore ko byonyine abakora batagira amasezerano asanzwe, bariya bashobora gukorera abantu benshi icyarimwe (freelancers), bageze kuri makumyabiri ku ijana.
Abakora uyu mwuga benshi (68.9%) bakodesha aho baba, mu gihe 24.3% bafite amazu yabo bwite, 6.2% babana n’imiryango cyangwa inshuti, naho 0.6% gusa ni bo bahabwa icumbi n’abakoresha babo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|