Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba urakusanya ibitekerezo ku guhuza inzego za politiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere kuko ariryo shingiro ry’iterambere rirambye.
Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 15 Kamena, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).
Muri ibi biganiro, impuguke ziturutse muri EAC ziri gukusanya ibitekerezo by’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ku ngingo z’ingenzi bifuza ko uyu mushinga wazibandaho mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa.
Dr Usta Kaitesi, yavuze ko kuba nyamwigendaho ntacyo byageza ku Gihugu, ahubwo ubufatanye ari ryo shingiro rizatuma ibihugu bigera ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje ibi rushingiye ku kuba amahirwe menshi n’ibibazo byinshi byo mu Karere bisaba imbaraga z’ibihugu byose. Ubufatanye ni bwo shingiro rikomeye ry’iterambere kurusha ko buri Gihugu cyakora ukwacyo.”
Muri iki gikorwa, Dr Usta Kaitesi yashimye kuba abaturage barahawe amahirwe yo kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza h’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri Kayitesi yasabye abaturage gutanga ibitekerezo byabo ntacyo bishisha, bakagaragaza ibyifuzo n’ibyo bategereje kuri uku guhuza Politiki za EAC, ashimangira ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubaka amategeko shingiro azagaragaza inyungu z’abaturage bose bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yongeyeho ko gushyira imbere ibitekerezo by’abaturage bizafasha gushyiraho urwego rukomeye rw’imiyoborere rujyanye n’icyerekezo cy’Akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|