Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge akurikiranweho kumena ibanga ry’akazi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
RIB ivuga ko mu 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd, kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite, nawe ufunze nk’umufatanyacyaha kuri icyo cyaha cya ruswa.
Ngo Hategekimana yaragiye anaburira Rubazinda mbere yuko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo adafatwa, kuko yabukoraga nta ruhushya abifitiye.
RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye.
Abaturage barabwa gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|