Umunyamabanga Mukuru wa UN António Guterres arasaba ko Kwibuka Jenoside bijyana no kwigira ku mateka
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yabwiye amahanga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bidahagije kuko bisaba kwigira ku mateka y’ibyabaye ndetse no kurengera abarokotse.
Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07 Mata 2026 ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.
Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi, aho mu minsi 100 gusa hishwe Abatutsi barenga miliyoni ndetse n’abandi barwanyaga Jenoside ndetse agaragaza ko imiryango myinshi yazimye burundu mu buryo buteye agahinda.
Ku Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimangiye ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside no kubaha icyubahiro bambuwe ndetse no kongera kuzirikana abarokotse bagaragaje imbaraga n’ubudaheranwa bidasanzwe.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi yanagarutse ku makosa yakozwe n’umuryango mpuzamahanga, kubera ko wananiwe gutabara no gufata ingamba zihutirwa nyamara hari ibimenyetso mpuriza byari byagaragajwe mbere.
António Guterres yavuze ko kwibuka gusa bidahagije, asaba amahanga kwigira ku mateka no kurinda abariho. Yasabye abantu kwamagana urwango, amagambo asesereza n’ibikorwa bishishikariza urugomo, avuga ko hakenewe gutera inkunga ibikorwa bigamije kubaka umuryango uhamye no gukomeza kubaka no gushimangira inzego zirwanya ibyaha byibasira inyokomuntu.
Yanasabye ibihugu byose kwinjira mu masezerano yo gukumira Jenoside no kuyashyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye kandi bwihuse.
Mu butumwa bwe, yasoje avuga ko Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abandi bose ku Isi banze cyangwa banga guheranwa n’ubwoba, amacakubiri no guceceka. Yavuze kandi ko uyu munsi ukwiye gushishikariza buri wese kwibuka, kumva no kugira icyo akora, hagamijwe gukumira Jenoside no kubaka ejo hazaza heza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|