Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yakiriye urubyiruko ruba mu mahanga
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga, ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwakiriye urubyiruko rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu gahunda ya ’Rwanda Youth Tour’.
Aba basore n’inkumi 42, bakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, Stephen Gasana, ku wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kurushaho gusobanurirwa iterambere Igihugu kimaze kugeraho ndetse n’amahirwe ari mu Rwanda.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, ubukungu, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage, n’uruhare urubyiruko, cyane cyane uruba mu mahanga, mu kubaka no guteza imbere Igihugu.
Abayobozi bombi bashimangiye ko urubyiruko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu, barusaba gukomeza gusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda aho batuye hose.
Bagaragarijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere Igihugu binyuze mu ishoramari, guhanga udushya, gusangiza Igihugu n’abagituye ubumenyi n’ubunararibonye, no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Gahunda ya Rwanda Youth Tour ni urubuga rw’ingenzi ruhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’Igihugu cyabo, ikarufasha kumenya amateka yarwo, ibikorwa by’iterambere n’icyerekezo cy’u Rwanda, bityo rukarushaho kugira uruhare rugaragara mu rugendo rwo kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Icyiciro cya gatandatu cya ’Rwanda Youth Tour’ kigizwe urubyiruko 42 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, ruturuka mu bihugu birimo u Bubiligi, Canada, Nigeria, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bari mu Rwanda guhera ku wa 7 Nyakanga 2026, bakazamara ibyumweru bibiri. Mu minsi bamaze mu Rwanda, abagize icyiciro cya gatandatu, bamaze gusura icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri Kacyiru, aho basobanuriwe urugendo rwa Polisi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Banasuye Minisiteri ya Siporo, ibikorwa remezo bya siporo birimo Amahoro Stadium na BK Arena, aho basobanuriwe iterambere ry’urwego rwa siporo n’amahirwe rurimo ku rubyiruko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|