Umuntu wubatse inzu ya RDB ntiyari akwiye kuba akiri mu rugaga rw’abubatsi - Sen. Evode
Senateri Evode Uwizeyimana, yavuze ko uretse muri Afurika, umuntu wubatse inzu yakoreragamo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, nta handi yakongera kwemererwa kubaka.
Muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, Uwizeyimana yagaragaje ko Mbere y’uko Leta igura iriya nzu, ikigo kibishinzwe cyari kizi koifite amakosa.
Ngo muri iki gihe, ngo nyirayo yari yavuze ko ibibazo ifite azabikosora, none ngo yavuze ko byamunaniye.
Yagize ati “Twigeze gutumiza uwari Minisitiri w’Ibidukikije, atubwira ko munsi y’iriya nzu harimo isoko y’amazi. Ubundi hariya si igisigara cy’Inteko Ishinga Amategeko Ubundi hariya hemerewe kubakwa? Uretse muri Afurika, nta handi umuntu wubatse iriya nzu yakwemererwa kongera gukora umwuga w’ubwubatsi.”
Yavuze ko abashima ko hari amafaranga yagiye akoreshwa neza, ariko akavuga ati “ni gute tuvuga ngo amafaranga arakoreshwa neza, dufite ikibanza cy’inzu z”ikigo cy”imisoro n’Amahoro kitubakwa, icyo kigo kikaba na n’ubu gikodesha?
Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu cy”iterambere n’abakorera mu nyubako bose, bimukiye ahandi kuko inzu barimo ku Gishushu yagaragaye ko imeze nabi, ikaba igomba gusanwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ko uvuga uwayubatse se ukirenggaiza uwaruyituyemo kandi ariwe ushinzwe imiturire mu gihugu? Ubwo uwo muramwihaye muzi neza amateka y’iriya nzu. Ntabwo twayibagiwe ahubwo turashaka kumva muvuga ukuntu inzu nkiyi igurwa miliyari 42 zose munibuka ko yatangoye kuva bataranayijyamo. Ahubwo Nyagasani urebera iz’i Musha ntahumbya abantu bara kuzyishiriramo.