Umukinnyi wa Filimi w’umunyarwanda atangije iserukiramuco ryo kubungabunga ibidukikije
Kuri uyu wa 5 Kamena, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro iserukiramuco ryiswe "Global Green Heroes Festival" rigamije kurengera ibidukikije hifashishijwe ubuhanzi nk’umuyoboro wo gushishikariza abantu kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.
Iserukiramuco mpuzamahanga rya Global Green Heroes Festival ryatangijwe ku mugaragaro n’umukinnyi wa filime Kayumba Vianney uzwi cyane nka Manzi, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye hagati y’ubuhanzi n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Manzi agaragaza ko guhuza ubuhanzi n’ibidukikije bizafasha mu kongera ubukangurambaga bugera kuri benshi, binyuze mu mafilime, umuziki, imbyino n’ubundi buryo bw’ubuhanzi bushobora gutuma ubutumwa bugera ku baturage mu buryo bworoshye kandi bushimishije.
Ati: "Iri serukiramuco riteganyijwe gukomeza kuba urubuga mpuzamahanga ruhuza abafite impano n’abashaka kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza mu buryo burambye mu kurengera ibidukikije."
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane muri sinema Nyarwanda, yakomeje agira ati: "Ubuhanzi bufite imbaraga zikomeye mu gutanga ubutumwa no guhindura imyumvire ya sosiyete, bityo bukaba bwakoreshwa nk’ikiraro gihuza abantu n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije."
Manzi yavuze ko iri serukiramuco rigamije guhuriza hamwe abahanzi, abashoramari, urubyiruko n’abandi bafite ibitekerezo bishya, kugira ngo bafatanye gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije ibidukikije, harimo imihindagurikire y’ikirere n’ikorwa ry’ibikorwa bitangiza ibidukikije.
Muri uwo muhango wabereye kuri Norrsken House Kigali, hanabereye igikorwa cyo gutangiza "Arts for Green Initiative Forum", ihuriro rihurije hamwe abahagarariye inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisiteri y’Ibidukikije, imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga nka Green Ride, UNESCO ndetse n’abahanzi mu ngeri zitandukanye.
Aba bose bahuriye ku gitekerezo cy’uko ubuhanzi bushobora kuba igikoresho gikomeye mu guhindura imyumvire n’imyitwarire by’abantu ku bijyanye no kurengera ibidukikije. Bagaragaje ko binyuze mu muziki, amafilime, imbyino n’ubundi buryo bw’ubuhanzi, ubutumwa bushobora kugera ku bantu benshi mu buryo bworoshye kandi bubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Bashimangiye kandi ko ubufatanye hagati ya Leta, imiryango mpuzamahanga, abikorera n’abahanzi ari ingenzi mu guteza imbere ibisubizo birambye, bityo ubuhanzi bukaba kimwe mu bikoresho byafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubaka ejo hazaza heza harambye.
Uretse gutangiza iri serukiramuco mpuzamahanga hanatangiwemo ibiganiro bifite insanganyamatsiko zitandukanye zirimo “Uruhare rw’Ubuhanzi mu Kubaka Ubukungu Bushingiye ku Bidukikije (Green Economy)”, hibanzwe ku ruhare rw’ubuhanzi mu kubaka ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’uhagarariye UNESCO hamwe n’umuhanzi akaba n’umunyabugeni uzwi cyane Ben Rurangirwa, bagaragaza uburyo inkuru zitambutswa mu buhanzi n’imvugo z’ubugeni bishobora kugira uruhare mu guhindura ubukungu mu buryo burambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|