Umuhango wo Kumusezera watangiriye mu rugo iwe i Nyamirambo
Wabimburire no gusezera bwa nyuma Nyakwigendera, umuhango wabereye mu rugo iwe i Nyamirambo mu Murenge wa Kivugiza.
Umuhango wo gushyingura Senateri Mucyo
Nyuma y’uyu muhango bakomereje mu Nteko ishinga amategeko Umutwe wa Sena, aho abayobozi bakuru b’igihugu bagiye ku musezera, bagakomereza muri Paroise Regina Pacis ku musabira ku Mana.
Kigali Today irahababereye irakomeza kubagezaho uko uyu muhango ugenda.
Nyuma yo kumusezera bakomereje mu Nteko ishinga amategeko
Bitwaje indabo zo gushyira ku mva ye
Bageze mu Nteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena
Umubiri wa Senateri Mucyo winjijwe mu Nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena
Perezida wa Sena Makuza Bernard, Minisitiri muri Peresidansi Tugireyezu Venantie na Ngarambe Francois Umunyamabanga mukuru wa RPF baje gusezera Senateri Mucyo
Abayobozi batandukanye baje gusezera Senateri Mucyo bahagurutse bamuha icyubahiro bwa Nyuma
Minisitiri w’ intebe Murekezi Anastase na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Rugege Sam baje gusezera Seneteri Mucyo
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu bitabiriye uyu muhango
Perezida wa Sena Makuza Bernard atanga ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Senateri Mucyo n’umuryango Nyarwanda muri rusange
Minisitiri muri Peresidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie atanga nawe atanze ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nawe yatanze ubutumwa muri uyu muhango
Perezida wa Sena Makuza Bernard yunamira umubiri wa Senateri Mucyo
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabarisa Donatile yunamira Senateri Mucyo
Abayobozi bandi nabo bari kunamira bwa Nyuma Umubiri wa Senateri Mucyo
Imana Imwakire mu bayo.
Photo: Muzogeye Plaisir.
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
|
U RDA tubuze Intwari,Imana imuhe iruhuko ridashira kdi Twihanganishije umuryango we n’abanyarda Bose muri rusange.
Imana Irinde Umuryango We.
mucyo wari umucyo umurikira abandi Rurema akwakire agutuze mu mahoro iteka ryose umuryango mugari wabanyarwanda tuzahora tukwibuka iteka ntituzakwibagirwa.
REST IN PEACE
nubwo mutuvuyemo tuzahora tubibuka iteka kuko mwari intwari.
Mucyo ibyo yakoreye igihugu cyacu byanditswe mu mateka yacyo, tuzahora tubimwibukira! Intwari ntipfa irasinzira! Ruhukira mu mahoro ntwari Y, u Rwanda!
MUCYO TUZAHORA TUKWIBUKA KANDI IBYO WAKOZE IMANA IZABIGUHEMBERE,KANDI UMURYANGO WAWE IMANA IWUBE HAFI
Imana imuhe iruhuko ridashira kdi abasigaye twifatanyije namwe
imana imwakire mu bayo , kandi imirimo myiza yakoze imana izayimuhembere.
Hon Mucyo udusigiye intimba ikomeye kurinjye sinabona icyo nkuvugaho agahinda kanshenguye umutima. ruhukira mu mahoro natwe abo usize ikivi usize tuzacyusa kandi imirimo myiza wakoreye Igihugu cyacu turayizi twifatanyije n’umuryango.
Ntagushidikanya Data wo mwijuru yaramwacyiriye mu ntore ze kdi nanjye ndabihamya.gusa ajyiye twari tucyimucyeneye.Mucyo; ijyendere ariko tuzahora tukwibuka.gusa igihugu gihombye umuntu ukomeye.ukuntu yacishaga macyeee
.ahwii Mana weee
manawe cyokoza uyumuntu arababaje imana imuhe ibiruhuko bidashira abasigaye imana ibarinde
Senateri mucyo imana imwakire mubayo kandi ntituzamwibagirwa