Umuhanda wagutse ujya ku kibuga cy’indege i Bugesera ugiye kubakwa

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko umuhanda mushya ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera ugiye gutangira kubakwa.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga w’Ingengo y’imari izatangazwa muri Kamena uyu mwaka.

Murangwa yagaragaje ko iyo Minisiteri irimo gutegura Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 7,796.3 Frw y’Umwaka wa 2026-2027, izakoreshwa muri gahunda z’ibikorwa bitandukanye byatoranyijwe hashingiwe ku buryo bifasha mu kugera ku ntego z’iterambere Guverinoma yihaye nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere.

By’umwihariko mu bikorwa by’ubwikorezi, harimo kuvugurura urusobe rw’imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’Igihugu, irimo uwa Kigali – Muhanga wa kilometero 45, Base – Butaro wa kilometero 63, hamwe no kuvugurura umuhanda Prince House – Giporoso – Masaka wa kilometero 10.

Iyo mihanda yiyongeraho kubaka umuhanda wa ’Express Way’ ujya ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali (Kigali International Airport) wa kilometero 11.6.

Murangwa yagize ati "Hazubakwa umuhanda wagutse ujya ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga gishya cya Kigali, gukomeza gushyigikira gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kwagura no kunoza amasangano y’imihanda mu Mujyi wa Kigali".

Hazanubakwa hanasanwe imihanda yunganira mu buhahirane

Muri iyo mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026-2027, biteganyijwe ko hazongerwa uburebure bw’urusobe rw’imihanda yunganira ubuhahirane ku rwego rw’Igihugu, irimo umuhanda wa Nyacyonga–Mukoto wa kilometero 40, ndetse n’umushinga wo guteza imbere ihuzanzira rya Kigali Logistics Platform ufite kilometero 69.

Mu guteza imbere urujya n’uruza mu mijyi, hazatangira imirimo yo kuvugurura gare ya Nyabugogo Bus Terminal, gushyiraho imihanda yihariye yagenewe za bisi (Dedicated Bus Lanes), no kuvugurura amasangano y’imihanda mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga wa Kigali Urban Transport Improvement (KUTI).

Hazanavugururwa kandi umuhanda Zindiro–Masizi–Birembo–Kami–Gasanze wa kilometero 10.1, n’umuhanda wa Cyamitsingi–Bibare–Zindiro wa kilometero 4.

Mu bijyanye n’Iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, biteganyijwe ko muri iyo ngengo y’imari hazashyirwaho ikigo cy’indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu by’indege, kwimura ibikorwa n’imiturire mu gice kigenewe kurinda ibikorwa by’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, no kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imikorere yacyo.

Mu Iterambere ry’ibikorwa remezo byo gutwara abantu n’ibintu mu mazi hazubakwa ubwato bwa Nkombo Island hamwe no gutangiza imikorere y’ibyambu bya Rubavu na Rusizi.

Mu Iterambere ry’ibikorwa remezo by’ubwikorezi bwambukiranya imipaka, hazibandwa cyane mu kuvugurura imihanda ihuza imipaka, harimo umuhanda wa Nyagisozi–Remera–umupaka wa Nshili wa kilometero 18.

Umushinga uhuriweho na Rwanda na Burundi wo guteza imbere ibikorwa remezo (BRIDEP), urimo umuhanda wa Musanze–Cyanika wa kilometero 25 n’umuhanda wa Bugarama–Bweyeye wa kilometero 60, hamwe no kubaka urukuta rukingira ibikorwa ku mupaka wa Gatuna (OSBP).

Bikaba biteganyijwe ko ibi bikorwa byose bizatangira gukorwa igihe iyi ngengo y’imari izaba imaze kumurikirwa Abanyarwanda muri Kamena.

Ibitekerezo   ( 3 )

TWISHIMIYE KUBONA IYOMIHANDA NITERAMBERE IWACU

MUREKA yanditse ku itariki ya: 24-05-2026  →  Musubize

Murakoze kwiyo ngengo yimari nokumenyesha abanyarwanda Uko imihanda izubakwa ariko nabazaga ko iyo urebye muri master plan usanga mumasambu cg mubibanza abantu bakoreramo ubuhinzi ugasanga hagenewe imiturire irihejuru .ubwo bagatangira bagashyiraho umusoro bagendeye kuri master plan . Ya 2030/2050 ugasanga umusoro ntaho uhuriye numusaruro ukura mwubwo butaka. Nakuntu byakosoka ?

Nyandwi anicet yanditse ku itariki ya: 14-05-2026  →  Musubize

Umuhanda Zindiro - Masizi - Birembo , ugarutse kenshi mu binyamakuru, kuriyi nshuru twizere ko bitazarangirira hano !

Murakoze

Wilson yanditse ku itariki ya: 12-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka