Umugabo umwe ashobora gutera inda igihumbi ku mwaka
Muganga Dr. Cyprien Iradukunda, umuganga muri Minubumwe, yakanguriye umuryango nyarwanda, cyane cyane abagabo kwitwararika, kuko uruhare bagira mu nda zitateganyijwe, cyangwa se inda ziterwa abangavu ni runini cyane, kurusha ndetse n’abangavu ubwabo.
Uyu muganga yabivugiye mu ihuriro ry’urubyiruko riri kubera i Kigali, ku bvijyanye n’ingamba zo kwirinda inda ziterwa abangavu.
Uyu muganga yatangiye abaza ikibazo urubyiruko ati "ariko, mbere na mbere mwaba muzi ko nta nda ishobora guterwa idatewe n’umugabo?"
Mu gihe yari akivuga ibyo, muganga yunzemo ati "mwari muzi ko se umugabo umwe ashobora gutera inda zirenze igihumbi mu mwaka, bitewe n’ubushake n’ubushobozi?"
Yagize ati "ibyo bitandukanye n’umugore kuko ashobora kubyara umwana umwe gusa mu mwaka, ariko ugasanga ni we tureba, tutitaye ku wamuteye inda."
Yavuze ko hari abagabo bigira katabirora, ugasanga nta n’amakuru bafite ku buzima bw’imyororokere, ariko ngo iyo bafite aya makuru, ngo babamo abafatanyabikorwa beza.
Aha, muganga yavuze ko bafite igikorwa cyiswe Flavour of family, aho bigisha ubuzima bw’imyororokere. Kugira ngo bagere ku bagabo, abatangije Flavour of family bajyana utu video duto cyane muri za salon de coiffure z’abagabo, kugira ngo abagabo bajye batureba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|