Ubwoba ni bwose nyuma y’itwikwa ry’Ikigo cya Ebola muri Congo
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gicurasi, impungenge z’uko icyorezo cya Ebola gishobora gukomeza gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no mu bihugu biyikikije zirimo kwiyongera, nyuma y’aho abaturage bo mu gace ka Rwampara batwikiye ikigo cyari cyashyiriweho kuvura no gushyira mu kato abarwayi ba Ebola.
Ibyo bikorwa by’urugomo byatumye abarwayi bari bari mu kato bahunga bakwirakwira mu bice bitandukanye, ibintu inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishobora gutuma iki cyorezo gifata indi ntera mu minsi iri imbere.
Imibare iheruka yatanzwe n’Ishama rya Loni ryita ku Buzima (WHO) igaragaza ko mu Ntara ya Ituri hamaze kuboneka abantu barenga 575 bakekwaho Ebola, abarenga 51 bamaze kuyemezwa, mu gihe abantu benshi bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Uduce twa Mongbwalu, Rwampara, Bunia na Nyakunde ni two twibasiwe cyane. Iki cyorezo kandi cyamaze kugera no mu ntara za Nord-Kivu na Sud-Kivu.
Ikindi gikomeje guteza impungenge ni ukutizerana hagati y’abaturage n’inzego z’ubuzima muri DRC. Bamwe mu batuye i Rwampara bavuga ko Ebola itabaho, bagashinja abaganga gukoresha icyo cyorezo kugira ngo babone amafaranga menshi.
Iyo myumvire ni yo yatumye abaturage batwika ikigo cy’ubuvuzi ndetse banatwara abarwayi bari barashyizwe mu kato, ibintu bishobora gutuma abantu benshi bahura n’abo barwayi batabizi.
Ingaruka z’ibi bikorwa zatangiye kugaragara ku rwego rw’ubuvuzi muri Congo. Amavuriro yo mu bice bya Mongbwalu na Bunia yamaze kwakira umubare munini w’abarwayi, bituma habaho impungenge ko n’abaza kwivuza izindi ndwara bashobora kwanduriramo Ebola.
Hari kandi impungenge zikomeye ku bihugu bihana imbibi na Congo birimo Rwanda, Uganda n’Burundi.
Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda inzego z’ubuzima zatangaje ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kugenzura abinjira mu gihugu, abaturage bavuga ko bafite ubwoba bwo kuba abarwayi bahunze ibigo by’akato bashobora kwinjira mu buryo butemewe.
Umwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma yo gutwika ikigo cya Ebola abarwayi bagakwirakwira hirya no hino, ubu hari impungenge nyinshi ku mipaka, kandi bamwe mu Bakongomani bazaga gukora mu Rwanda ntibabashije kwambuka.”
Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda rwari rwatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Congo ikomeje gukora, ariko ko hafashwe ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro ku bagenzi no gukaza igenzura ku bantu baturuka mu duce twibasiwe cyane.
Uwo muturage akaba yagize ati “Oya, ubu imipaka irafunze Abakongomani bakora mu Rwanda ntibaje, n’abacuruzi bambukaga bajyayo bababujije.”
Ku ruhande rwa Uganda, Guverinoma yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege hagati yayo na Congo ndetse inafunga urujya n’uruza rw’abagenzi ku mipaka ihuza ibi bihugu, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola yo mu bwoko bwa “Bundibugyo strain”.
Ubu bwoko bwa Ebola buri kwibasira abaturage nta rukingo rwihariye burabonerwa kugeza ubu, ibintu bituma uburyo bwo kuyirinda bushingira cyane ku gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo no gukoresha ibikoresho by’ubwirinzi.
Imiryango mpuzamahanga irimo WHO na Project HOPE yatangiye kohereza ibikoresho byihutirwa birimo uturindantoki, udupfukamunwa, imyambaro yabugenewe n’ibindi bikoresho byo kurinda abakozi bo kwa muganga.
Mu masaha 72 gusa, OMS yohereje toni zisaga 11 z’ibikoresho by’ubuvuzi mu Ituri kugira ngo ifashe mu guhangana n’iki cyorezo.
Impuguke mu buzima zikomeje kuburira ko niba abaturage bakomeje guhunga ibigo by’akato no kutizera abaganga, Ebola ishobora gukwira mu buryo bwihuse mu karere k’Ibiyaga Bigari, bityo igashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bo muri Congo no mu bihugu biyikikije.
Ingendo hagati ya DRC n’ibindi bihugu zimo gusubikwa
Uganda, na yo yaraye itangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa “Bundibugyo strain”.
Muri izo ngamba harimo guhagarika ingendo zose z’indege hagati ya Uganda na DRC, ndetse no guhagarika ubwikorezi bw’abagenzi ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi.
Ni mu gihe Ubuhinde n’Umuryanga w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Africa (AU) kuri uyu wa Kane batangaje ko basubitse Inama y’Ihuriro ry’Ubuhinde na Afurika (India-Africa Forum Summit) yari iteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha i New Delhi, kubera “imiterere y’ikibazo cy’ubuzima kiri kuvuka muri Afurika.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n’impungenge ziterwa n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola kiri kwibasira ibice bimwe bya Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|